Umuhanzi Davido ari mu bashyigikiye Bob Wine ushaka kuba perezida wa Uganda

Umuhanzi umaze kuba icyamamare kubera umuziki yagaragaje ko ashyigikiye umuhanzi akaba n’umunyamupolitiki Bob wine ushaka kuba perezida wa Uganda ku nshuro ya Mbere.

Muri iki gitondo mu gihugu cya Uganda abaturage baramukiye mu matora hirya no hino aho abasaga miliyoni 18 zigize iki gihugu zifuza kumenya vuba ukwiriye kuba perezida hagati ya Yoweri Kaguta Museveni ndetse na Kyagulanyi Settamu Robert uzwi nka Bob Wine mu buhanzi unahabwa amahirwe yo kuyobora.

Umuhanzi ukurikirwa cyane muri Afurika ku rubuga rwa Twitter David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido abinyujije ku rukuta rwe yashyizeho ifoto y’umuhanzi mugenzi we amusabira ko yatsinda amatora, aho yakoresheje ‘Emoji’ intoki zisaba, akurikizaho ibendera rya Uganda.

Nyuma yo gushyira ibyo hadaciyemo akanya yahise ashyiraho indi retweet yerekana uko Bob Wine yajyaga gutora aho abanyamakuru n’abaturage bari bamuzengurutse bikomeye bigaragaza ko amushyigikiye.

Bob Wine agiye guhatanira umwanya na Yoweri Kaguta Museveni uri mu barambye kuri uyu mwanya w’umukuru w’Igihugu aho amaze imyaka igera kuri 35 akaba ashaka indi manda ya gatandatu yikurikiranya. Ibi bivuze ko Bob Wine ufite imyaka 38, Museveni yatangiye kuyobora Uganda afite imyaka 4 gusa y’amavuko kuko uyu muhanzi yavutse tariki ya 12 February 1982.

Ni mugihe Yoweri Kaguta Museveni yatangiye kuyobora igihugu cya Uganda guhera tariki ya 29 Mutarama 1986.

Gusa uyu muhanzi ubwo yagirwaga umudepite mu nteko nshingamategeko yahise atangaza ko azanahatanira umwanya wa perezida, ariko mbere yuko aya matora aba Bob Wine yagiye afungwa kenshi ari nako haba imvururu nyinshi ku baturage babaga bamushyigikye n’abatavugwa rumwe na Leta.

Icyamamare Davido ukurikirwa na miliyoni 8 z’abantu kuri twitter ari mu bashyigikiye Bob Wine mu matora ya perezida wa Uganda




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *