Umuhanzi Bob Wine yashyize yemera ko yatsinzwe mu matora akura ikirego mu Rukiko

Umunyamuziki akaba n’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine bisa naho yamaze ku manika amaboko akemera ko yatsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu cya Uganda ubwo yasabaga umunyamategeko gukura ikirego cye yari yaratanze mu rukiko rw’ikirenga cyashinjaga Perezida Museveni kumwiba amajwi mu matora aherutse kuba.

Tariki ya 14 Mutarama 2021 nibwo habaye amatora y’umukuru w’igihugu cya Uganda, aho umuhanzi Bob Wine yashakaga kuyobora bwa Mbere mugihe Yoweri Kaguta Museveni we yifuzaga kuyobora igihugu muri manda ya gatandatu. Gusa mu mboni yabenshi babona ko ibi Bob Wine abitangaje nyuma yo guhabwa imodoka ya kataraboneka igura akayabo kama miliyoni.

Ibitangazamakuru byinshi byo muri Uganda byanditse bivuga ko uyu muhanzi yahisemo gukura ikirego cye mu rukiko rw’ikirenga kuko yabonye abacamanza bazabogama yiyemeza kwimurira iki kirego cye mu rukiko rw’ibitekerezo biciye mu nzira y’umucyo. Abitangariza itangazamakuru ku munsi w’ejo yagize Ati ‘’Twagikuye mu rukiko rw’ikirenga ariko ntabwo twiteze imvururu. Twakuye ikirego mu rukiko rwa Mr Owiny Dollo.’’

Umuhanzi Bob Wine yashyize yemera ko yatsinzwe mu matora akura ikirego mu Rukiko

Ubundi ushinzwe Bob Wine mu by’amategeko yari yaciye amarenga ko ikirego cy’uyu mukoresha we(Bob Wine) kiri buvanwe mu rukiko mu gihe cya vuba ubwo yaraherutse kubitangaza kuri telephone ku kinyamakuru cyo muri Uganda, none birashize babigezeho.

Bobi Wine uyoboye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, National Resistance Movement (NRM) yatsinzwe mu matora, Perezida Yoweri Museveni yatsindiye ku majwi 59% Bobi Wine bari bahanganye wagize amajwi 35%.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *