Umuhanzi Adjoba Love aranenga Perezida Evariste Ndayishimiye kutita ku mpunzi z’ abarundi

Mu gihe Isi iri kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ impunzi ku nshuru ya 20, Umuhanzi w’ umurundi uri mu buhungiro, Adjoba Love Jah Image asanga impunzi z’ abarundi zitakagombye kwirara no kwibeshya ko hari amateka agiye guhinduka ngo kuko bafite Perezida mushya.

Ibi  Adjoba Love yabishamangiye mu kiganiro kirambuye yagiranye na Celebsmagazine.com ubwo yagiraga ati”Nakurikiranye ijambo rya Perezida Evariste Ndayishimiye akimara kurahira ntabwo yigeze ahumuriza impunzi ziri hanze y’ igihugu ibyo bisobanura ko atabitayeho”.

Adjoba yakomeje avuga ko  umunsi mpuzamahanga w’ impunzi ubaye mu gihe abarundi benshi bari mu ngorane zikomeye ahereye ku bari I Mahama mu Rwanda batemerewe gusoka mu nkambi ngo bajye gukora imirimo yari ibatunze.

Ati”Nk’ umuhanzi uyu munsi nakagombye kujya gucurangira abavandimwe ngo mbasusurutse ariko ubu ntibayashoboka kubera ikibazo gihari cy’ umutekano ariko na none ndabasaba kwihangana cyane kuko byose bifite iherezo kandi ndizere ko umunsi umwe tuzataha iwacu”.

Tugarutse ku ruhare rwa Leta nshya mu kuba yacyura impunzi zisaga Magana 7 ziri mu mahanga, Adjoba asanga ubutegetsi bw’ u Burundi butabyitayeho ngo kuko hahindutse umuntu ariko nta gitekerezo cyangwa politiki yahindutse.

Yakomeje yiyama imikorere y’ Imbonerakure avuga ko zishigikiwe na Leta iyobowe na CNDD/FDD ndetse ko zikomeje gutegera abantu mu nzira bamwe bakicwa abandi bakamburwa imitungo yabo.

Yagize ati”Kuba Leta itafata umugambi wo gusesa umutwe w’ imbonerakure ni ukuvuga ko itifuza amahoro nayigira inama yo gukuraho uyu mutwe w’ abicinyi kandi nizera ko amahoro Atari amagambo kuko aba mu mitima y’ abantu ndetse no mu bikorwa”.

Uyu muhanzi wagize amahirwe yo gutembera amahanga anakorayo ibitaramo bikomeye yasabye ko ubuyobozi bushya bw’ u Burundi bwaharanira kudatoteza abaturage ahubwo ikabaha umwanya wo kwiteza imbere bakorera mu mudendezo n’ ubwisanzure.

Ku bijyanye n’ umwuka mubi wa politiki uri mu Burundi, Adjoba Love yasabye Perezida Evariste Ndayishimiye guharanira ko abanyapolitiki bari mu mahanga bataha bityo bagafatanya mu kubaka.

Kuri iyi ngingo yagize ati” Mu gihe cyose umuntu atemera ubwenge bw’ abandi ntashobora gutera imbere no muri politiki rero iyo Leta itemera opozisiyo bivuga ko nta demokrasi ihari kandi niyo igomba kuba igipimo cyerekana ko igihugu gifite icyerekezo”.

kanda hano

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *