Umuhanzi Accapella Thunder yashyize ahagaragara album ye nshya yise “Ikamba”

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa film Accapella Montana ubu wahinduye amazina kubw’impamvu za abafana be Accapella Thunder, yamaze gushyira ahagaragara album ye yise IKAMBA  iyi album nyirubwite avugako yatangiye kuyikoraho mu mpera za 2017 ikaba igizwe n’indirimbo 11.

Uyu muhanzi yakomeje adutangariza byinshi bijyanye n’ikorwa ry’iyi album akaba yatubwiye ko bitaba byoroshye k’umuhanzi uwariwe wese gushyira ahagaragara album, ibanga yatumeneye kuriyi album ye ni uko yakozwe na ba producer bakomeye hano iwacu ikaba kandi iriho indirimbo yafatanyije n’abandi ba star bakomeye hano mu Rwanda no mu karere.

Accapella Thunder yashimiye byimazeyo abahanzi bagenzi be bakomeje gukuza umuziki w’u Rwanda ashishikariza ababyeyi gufasha no gushyigikira abana babo bahisemo uwo mwuga ngo ntakabuza twese dushyize hamwe muzika mu Rwanda wahindura amateka ku isi.

 Accapella yakomeje ahwitura urubyiruko kutishora mu biyobya bwenge n’izindi ngeso mbi.

 

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye. 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *