Umubare w’Abanyamahanga wongerewe muri Shampiyona, hakomozwa ku gihe icyiciro cya mbere kizatangiriraho

Abanyamuryango ba FERWAFA bifuje ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda umwaka utaha w’imikino wa 2021-2022, abanyamahanga bazava kuri 3 bajye kuri 5 ni mu gihe shampiyona ishobora gutangira mu Kwakira 2021.

Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu nama nyuguranabitekerezo yahuje perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier n’abanyamuryango ba FERWAFA uyu munsi, ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Nyuma y’uko byagiye bisabwa ko umubare w’abanyamahanga wakiyongera muri shampiyona y’u Rwanda, uyu munsi iyi ngingo ikaba yongeye kugarukwaho muri iyi nama.

Basabye ko baba batanu ariko hakajyaho ibizagenderwaho kugira ngo aba banyamahanga bemererwe gukina mu Rwanda nk’uko umwe mu bitabiriye iyi nama yabivuze.

Bavuze ko abakinnyi b’abanyamahanga bakina mu Rwanda bagomba kuba batarengeje imyaka 30 y’amavuko, nibo bazajya bahabwa license zo gukina mu Rwanda.

Ikipe yemerewe gutanga abanyamahanga barenze batanu mu bazayikinira mu mwaka w’umukino, ariko abagomba kujya ku rupapuro rw’umukino (feuille de match) ntibagomba kurenga batanu.

Umunyamahanga urengeje imyaka 30 wifuza gukina mu Rwanda agomba kuba akinira ikipe y’igihugu cye cyangwa ayiherukamo mu myaka 3 iheruka, uyu azajya abisabirwa n’ikipe imwifuza ubusabwe bwigeho.

Ku bakinnyi b’abanyamahanga barengeje imyaka 30 bagifite amasezerano mu makipe yo mu Rwanda, bemerewe gukomeza gukina byibuze indi myaka 2, abagifite amasezerano arenze imyaka 2 ibyabo bizigwaho.

Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2012-2013 utangira, inama y’inteko rusange ya FERWAFA yemeje ko uwo mwaka uzakinwa n’abanyamahanga bane, ni mu gihe guhera mu mwaka w’imikino wa 2013-2014 abanyamahanga bahise bagabanuka bagera kuri 3 gusa ari naryo tegeko ryari rigikurikizwa, gusa icyo bavugaga ko umunyamahanga agomba kuba akinira ikipe y’igihugu cye nubwo nyuma byaje kwirengagizwa.

Uretse ibi kandi havuzwe no ku cyiciro cya kabiri gishobora kuzatanga amakipe azamuka mu cyiciro mbere, aho bavuze ko Coronavirus icishije make yaba ariko amahirwe menshi ni uko ntakizaba ahubwo amakipe yakwitegura ibyiciro byombi( 1 na 2) bikazatangirira rimwe tariki ya 16 Ukwakira 2021 ikazasozwa tariki ya 18 Kamena 2021.

Ibi bitekerezo byose byatanzwe bikaba bigomba kunyura muri Komite Nyobozi ya FERWAFA ikabiha umurongo nyawo, ibishoboka ikabyemeza.

Umubare w’Abanyamahanga wongerewe muri Shampiyona y’u Rwanda

Bana natwe tugususurtse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *