Umubano w’ u Rwanda wagaruka biciye muri diplomasi

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yatangaje ko igihugu cye gifite ubushake mu kuzahura umubano wacyo n’Uburundi, yumvikanishije ko umaze igihe warajemo igitotsi.

Ibi umukuru w’igihugu  yabitangarije mu kiganiro cyamuhuje n’urubyiruko rugera kuri 20 rusanzwe rukoresha imbuga nkoranyambaga.

Perezida Kagame yari muri Village Urugwiro, urwo rubyiruko ruri mu ngoro y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yakoze iki kiganiro mu rwego rwo guha umwanya urubyiruko ndetse no kuruha amahirwe yo kugira uruhare muri politiki na diplomasi y’ igihugu cyabo.

Gusa mu bibazo urwo rubyiruko rwamubajije rwashimangiye cyane ku kibazo cy’ umubano u Rwanda rufitanye n’ Uburundi wagiye urangwamo n’ urwikekwe kuva muri 2015 ubwo bamwe mu basirikare bakuru bagerageza guhirika Pierre Nkurunziza ariko uwo mugambi ukaza gupfuba.

Icyo gihe Leta y’ Uburundi yahise itunga agatoki u Rwanda ivuga ko nirwo rwafashije Gen. Niyombare Geoffrey gukora Coup-d’ Etat ibyo Leta y’ U Rwanda yakomeje kubihakana yivuye inyuma.

Gaston Rwaka/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *