Ukwezi gutaha Ubushinwa burataha ikiraro kirekire ku isi gikozwe mu birahure

Iyi nzira ndende yo mu kirere ikoze mu birahure, ni intsinzi ku gihugu cy’ubushinwa mu byerekeye ubuhanga mu kubaka. Iki kiraro giherereye mu majyepfo y’ubushinwa ahitwa Huangguoshu Scenic Area, biteganyijwe iki kiraro kirekire kirafungurwa mu kwezi gutaha.

Nkuko abantu basura iki kiraro bakomeje kwiyongera ni nako bataha batangarira ubwoba giteye kukigendaho. Iki kiraro gifite uburerure bwa metero 550 kikaba cyarubatswe n’abashinwa ubwabo. Gifite ikitwa feet 1,804 kikaba kije gihigika icyari gisanzwe gifite metero488 nacyo cyari cyubatwe n’abashinwa.

Umuyobozi wo mu gace iki kiraro cyubatsemo yagiye ati”Twebwe dushaka gukora igishoboka cyose cyashimisha ba mucyerarugendo muri rusange baba aba siporo, kwishimisha,ndetse no kubijyanye no kwita ku buzima. Ibi byose twe duteganya kubigeraho twifashishije guhanga udushya kandi dutuma abantu bishima”

Related image

Iki kirarokigiye gihiga ibindi byose ku isi cyatangiye kubakwa muri Werurwe uyu mwaka, kikaba cyuzuye gitwaye akayabo ka miliyoni y’amadolari y’Amerika. Gusa nubwo hari n’ibindi biraro by’ibirahure mu gihugu cy’Ubushinwa, iki nicyo kibayeho cya mbere mu mateka ya Suiyang County ndetse n’intara ya Guizhou.

Related image

Theogene Uwiragiye

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *