Uganda:Motari yitwikiye ku biro bya polisi

Mu karere ka Masaka haravugwa inkuru y’Umumotari w’imyaka 29 wo muri Uganda wapfuye yitwikiye ku biro bya polisi, nyuma yuko abapolisi banze kurekura moto ye yari yafashwe.

Bijyanye n’ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus, leta ya Uganda yabujije za moto zizwi cyane hano ku izina rya ‘boda boda’ gutwara abagenzi.

Ubu zemerewe gukora hagati ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 za mu gitondo na saa kumi n’imwe z’umugoroba, kandi zigomba gutwara imizigo gusa.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko Polisi ya Uganda ivuga ko Bwana Walugembe yari yatije moto inshuti ye, ikaza gufatwa iyitwayeho umugenzi ku wa mbere w’iki cyumweru.

Amakuru avuga ko Bwana Walugembe yagezeho arakarira polisi nyuma yo kujya ku biro byayo inshuro nyinshi asaba ko moto ye irekurwa.

Uyu mumotari amaze kurambirwa gusiragizwa ngo  yifungiranye mu cyumba cyo ku biro bya polisi, aritwika akoresheje imyambi na ‘essence’ (petrol) yahishe mu gacupa k’amazi.

Abapolisi bo kuri ibyo biro bagerageje kuzimya uwo muriro bakoresheje amajerikani y’amazi.

Bamwe mu bamotari babwiye ibitangazamakuru byo muri Uganda ko abapolisi barimo baka mugenzi wabo ruswa ingana n’amadolari 40 y’Amerika (ni agera hafi ku 40,000 mu mafaranga y’u Rwanda) ngo babone kurekura moto ye.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *