Uganda:Aba bagore guhora bavugwa mu itangazamakuru byabagize abaherwe

Igihugu cya Uganda kiryoheye ibyamamare by’umwihariko abagore n’abakobwa biyiziho kugira ubwiza.Turagaruka ku rutonde rw’abagore n’abakobwa itangazamakuru na social media byafashije kwamamara bibahindura abaherwe.

Itangazamakuru rikunda kwandika ku byamamare by’abakobwa cyangwa abagore muri Uganda bavugwa cyane bazwi kandi bafite amafaranga

Zari

Zari Houssein umuherwe kazi umaze kumenyekana ku mugabane w’Afurika ndetse no ku isi hose muri rusange kubera ubukire gukundana n’ibyamamare no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Judith Heard

Judith Heard Kantengwa umunyamideli ufite amaraso y’abanyarwanda, ni umwe mu bagore bavuzwe cyane mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda n’ahandi mu myaka ibiri ishize. Yagiye avugwaho ibibi n’ibyiza, byose agashinyiriza azwi cyane kumbuga nkoranyambaga.

Bad Black

Uyu mugore Bad Black uherutse kuvuga icyongereza gipfuye aho yavuze ngo come and close hodulopu ubu mu gihugu cya Uganda niyo mvugo aho ugeze hose usanga bakoresha iryo jambo rya Hodulopu ndetse no kumbuga nkoranyambaga niryo jambo rigezweho.

Uyu mugore afite amateka akomeye nyuma yo kwiba umuzungu babyaranye umwana akamufungisha imyaka 3 ,nyuma yo gufungurwa akaba yarashuguritse ubufaranga bumaze kumushiraho ajya mu gihugu cya Dubai guhanga ubuzima.

Sheilah Gashumba

Sheila Gashumba, ni umunyamakurukazi wamenyekanye cyane kuri Televiziyo ya Ntv muri Uganda ndetse ukundwa na benshi.

Don Zella

Don Zella ni umwe mu bagore bafite amafaranga w’Umugande ariko uba muri Amerika ariko wikundira igitsina gabo .

Anita Fabiola 

Anita Fabiola ukunda kwifotoza mu buryo bushotarana yavuze Akamaro byamugiriyeAnita Kyarimpa wiyise Anita Fabiola ku mbuga nkoranyambaga ni umwe mu bakobwa bakunzwe kandi bavugisha benshi kubera uburanga n’imiterere ye, akaba ari numwe mu baherwekazi bakomeye muri Africa y’Iburasirazuba.

Anita Fabiola ukunda kwifotoza mu buryo bushotarana yavuze Akamaro byamugiriye

Mu Rwanda twavuga nka Sandra Teta,Shadboo na Kate Bashaba n’abandi.

 

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *