Uganda/Rwanda :Irekurwa ry’ abanyarwanda amahirwe yo gusubukura umubano hagati y’ ibihugu byombi

Kuva mu mwaka wa 2019, umubano hagati y’ u Rwanda na Uganda wakomeje kurangwa n’ ubwumvikane buke aho Perezida Paul Kagame yagiye yerekana ko abanyarwanda bakomeje guhohoterwa muri Uganda ndetse ko icyo gihugu gifasha abashaka guhungabanya u Rwanda.

Ku rundi ruhande, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda nawe yarushijeho gushinja u Rwanda ko rwohereza intasi zineka abayobozi  b’ igihugu cye.

Uru rwikekwe rwatumye hakomeza kubura umutekano hagati y’ ibihugu byombi ariko na none byagize ingaruka mbi ku bucuruzi hagati y’ ibihugu bigize Umuryango EAC.

Nyuma yaho Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda, Dr. Vincent Biruta akomeje gushimangira ko nta bushake Uganda ifite mu gukemura iki kibazo cy’ ingutu nyamara mu gitondo cyo kuwa 7 Nyakanga 2020 ,Leta ya Museveni yaje kurekura abanyarwanda 12 bari bafungiwe mu gihugu cye.

Aba banyarwanda bari barekuwe bakimara kwakirwa aho ku nkiko ya Kagitumba ku ruhande rw’ u Rwanda bahise batangaza uburyo bagiriwe nabi bahohoterwa mu buryo bwose bushoboka ndetse banicwa rubozo kugira ngo bemere ko boherejwe na Leta kujya muri Uganda gutata.

Mu ntangiro za Kamena 2020 ,nabwo Uganda yarekuye abandi banyarwanda 130 bari bafungiwe mu magereza atandukanye harimo na gerezankuru ya Ruzira.

Uyu mwuka mwiza wo kurekura abanyarwanda bafungiye muri Uganda kandi ahanini barengana uratanga icyizere kuko bikomeje muri uwo mujyo ikizakurikira ni ugufungura imipaka impande zombi bityo abaturage bakongera guhahirana.

Tubibutse ko muri Kama 2019, abaperezida , Joao Lourenço  wa Angola, Felix Tshisekedi wa Congo-Kinshasa ,  Paul Kagame w’ u Rwanda ndetse na Yoweri Museveni wa Uganda bahuriye mu biganiro bigamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo habeho kwumvikana bityo akarere karusheho urangwa n’ ituze nk’ umusingi w’ iterambere riramye.

Albert Rugwiro/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *