UGANDA: Polisi yafashe abagabye igitero ku modoka ya General bakica umukobwa we witeguraga gukora ubukwe

Polisi ya Uganda ikorera i Kampala mu murwa mukuru w’icyo gihugu, yarashe umwe arapfa mu bagabye igitero ku modoka ya Minisitiri Gen. Edward Katumba Wamala, abandi irabafata.

Umwe mu bafashwe [hagati] bashatse kwivugana Gen. Katumba bikarangira umukobwa we ariwe witabye Imana

Ibyo byatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi ya Uganda wungirije, Maj Gen. Paul Lokech, ku wa Kane tariki 1 Nyakanga 2021, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Maj. Gen Lokech yavuze ko abagabye igitero ku modoka ya Gen. Katumba uko ari bane bose bamaze gufatwa, ndetse ko umwe muri bo yarashwe agahita apfa ubwo polisi yari irimo kubafata.

Yavuze ko Polisi yari imaze ibyumweru bikeya ishakisha abo bakekwaho kuba baragize uruhare muri icyo gitero, kugeza ubwo ibafatiye ahitwa Kikaya, Nansana na Katooke.

Yagize ati “Mu masaha 24 ashize, twiyemeje gushyira mu izinga abagabye icyo gitero turabafata, kuko twabakurikiranaga mu bikorwa byabo.”

Lokech yavuze ko umwe muri abo bagabye igitero witwa Hussein Wahab Luwama wari uzwi cyane ku izina rya ‘Master’ we yarashwe agahita apfa mu gihe polisi yari igiye kubafata.

Abandi bafashwe ubu bari mu maboka ya Polisi ya Uganda, harimo n’uwitwa Kanabe wari uhetswe kuri moto n’uwitwa Kamada Walusimbi, bakunze kwita Mudinka.

Nk’uko Gen Lokech yabisobanuye, abo bafashwe bakurikiranyweho kwica Brenda Nantongo warurangije icyiciro cya masters muri Amerika, akaba yaraniteguraga gukora ubukwe(Umukobwa wa Gen. Katumba Wamala), no gushaka kwica Gen Katumba Wamala.

Ngo batanze imwe mu mbunda zabo bakoresheje muri icyo gitero, bayiha uwitwa Kagugube na we ngo ayishyira undi muntu uzwi nka Ami. Imbunda ya kabiri na yo yakoreshejwe muri icyo gitero ngo ntiraboneka.

Ubwo Gen. Katumba Wamala yavaga mu mudoka umwana we amaze kwicwa

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *