UEFA yibukije amakipe yitabiriye EURO2020 ko afite inshingano yo kwamamariza abaterankunga nyuma yaho abakinnyi bakomeje kuyihombya

Ku ya 17 Kamena Urwego nyobozi rw’umupira w’amaguru mu Burayi UEFA rwashubije umukinnyi Cristiano Ronaldo ukomoka muri Porutugali nyuma yo gukuraho icupa rya Coca-Cola mu kiganiro n’abanyamakuru cya Euro 2020, byatumye ihomba akayabo katabarika ibwira amakipe ko afite inshingano n’amasezerano yo kwamamariza abaterankunga.

Ronaldo yimuye amacupa ya Coca-Cola ku ruhande ubwo yari yicaye avugana n’itangazamakuru ku mugoroba ubanziriza umukino wo mu itsinda F wo ku wa kabiri na Hongiriya i Budapest, umukino warangiye Portugal itsinze ibitego 3-0.

Nyuma y’umunsi umwe, umukinnyi wo hagati w’Ubufaransa, Paul Pogba, akaba ari Umuyisilamu, yakuye icupa rya byeri ya Heineken imbere ye nyuma y’Ubufaransa bwatsinze Ubudage igitego 1-0.

Icyamamare Cristiano Ronaldo usanzwe yamamariza uruganda rwa NIKE yakuyeho icupa rya Coca Cola asigarana iry’amazi ku meza

Umukinnyi wo hagati w’Ubutaliyani, Manuel Locatelli na we yimuye amacupa ya Coca-Cola ku ruhande maze ashyira icupa ry’amazi imbere ye mbere yo kuvugana n’abanyamakuru nyuma y’uko iyi Kipe itsinze Ubusuwisi ibitego 3-0.

Ku wa kane, abategura aya marushanwa bagize bati: “UEFA yibukije amakipe yitabiriye ko ubufatanye ari ngombwa mu itangwa ry’amarushanwa ndetse no guteza imbere umupira wamaguru mu Burayi, harimo urubyiruko n’abagore”.

Umuyobozi w’irushanwa rya UEFA muri Euro 2020, Martin Kallen, yavuze ko ikibazo nyamukuru cyari icy’igikorwa cya Ronaldo ariko hakaba hari imyumvire y’abandi bakinnyi bakoze ibintu nk’ibyo ku bw’idini.

Paul Pogba kubera idini yakuyeho icupa rya byeri ku meza hasigara iry’amazi na Fanta Coca Cola

Kallen ati: “Niba ari impamvu z’amadini, ntibakeneye kugira icupa aho.”

Yatangarije abanyamakuru inshingano z’amasezerano zerekeye abaterankunga ziri mu mabwiriza y’irushanwa yashyizweho umukono na buri federasiyo y’igihugu.

UEFA ntacyo yigeze ifatira ibihano kuri ayo makipe ahubwo Kallen yavuze ko ibihano byose bizabazwa buri federasiyo.

Kallen ati: “Ntabwo tuzigera duca amande ku bakinnyi baturutse mu ikipe ya UEFA, ibi tubikora buri gihe binyuze mu ishyirahamwe ry’igihugu ryitabiriye kandi nibo dukwiriye kubibaza mugihe hatagize igikorwa“.

Umukozi wa UEFA ntabwo yigeze avuga ku bihano ibyari byo byose bizafatirwa buri Federasiyo.

Ati: “Dufite amabwiriza yashyizweho umukono na federasiyo yitabiriye. Twabibukije inshingano zabo ariko birumvikana ko aya (amande) buri gihe bishoboka yazabaho.”

Bivugwa ko ubwo Cristiano yakuraga icupa y’ikinyobwa cya Coca-Cola kumeza yabashishe guhombya angana na miliyari 4 $ ku masegonda 1o gusa.

Manuel Locatelli umukinnyi w’ikipe y’Ubutaliyani nawe yakuyeho icupa rya Coca Cola kumeza imbere y’Itangazamakuru

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSRUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *