Uburusiya: Abategetsi 2 bakuru ba hafi ya Perezida Vladimir Putin basanzwemo Coronavirus

Umuvugizi wa Perezida w’u Burusiya, Dmitry Sergeyevich Peskov, yatangaje ko yasanzwemo Coronavirus,ni nyuma yuko none Mikhail Mishustin  Minisitiri w’Intebe aherutswe kujyanwa  mu bitaro na we amaze kuyisangwamo.Ntabwo bizwi neza igihe, aba bategetsi baherutse guhura na Perezida Vladimir Putin.

Dmitry Peskov - Alchetron, The Free Social EncyclopediaDmitry Sergeyevich Peskov umuvugizi wa Perezida Vladimir Putin agaragayeho icyorezo Coronavirus

Umuvugizi wa Perezida Vladimir Putin,Peskov yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, Interfax, ko yajyanywe mu bitaro avuga ko “Yego nibyo, narwaye ubu ndi kuvurwa.”

Peskov w’imyaka 52 y’amavuko, nta byinshi yatangaje ku bijyanye n’uko amerewe.

Richard Mille Watch Gets Putin's Press Secretary in Hot WaterNtabwo bizwi neza igihe, Peskov aheruka kubonanira na Perezida Vladimir Putin, wishyize mu kato kuva muri Mata iwe mu rugo i Moscow.

Ni icyemezo yafashe nyuma yo gusura ibitaro bivura Coronavirus by’i Moscow agahura n’umuganga ubihagarariye, nyuma uwo muganga akaza kugaragaraho Coronavirus.

Umuvugizi wa Perezida Vladimir Putin agaragayeho icyo cyorezo mu gihe mu mpera za Mata, Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya Mikhail Mishustin yagiye mu bitaro na we amaze gusangwamo coronavirus.

Mikhail Mishustin: From unknown tax chief to prime minister of ...Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya Mikhail Mishustin yagiye mu bitaro na we amaze gusangwamo coronavirus

Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2020, u Burusiya nicyo gihugu cyagize abantu benshi banduye ku Isi bagera ku 10 899; gikurikirwa n’u Bwongereza bwagize 3 403 na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagize 2,921.

U Burusiya ubu bufite abantu 232243 banduye Coronavirus, barimo 2 116 yahitanye naho 43512 barayikize.

Ihogoza Sandrine

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *