Ubukwe bwatangaje benshi! Umusore mwiza yashakanye n’umugore ufite indwara y’uruhu [AMAFOTO]

Umugabo yatangaje abantu benshi ubwo yakoraga ubukwe n’umugore yihebeye ufite indwara y’Uruhu isanzwe izwi nka Vitiligo.

Ni amafoto yagiye hanze agaragaza akanyamuneza kaba bombi bari bafitanye ku munsi w’ubukwe, bikaza gutangaza abantu uburyo uyu mugabo wari mwiza yabashije gukundana n’uyu mugore.

Bamwe bavuze ko yagize umutima udasanzwe, Abakoresha imbuga nkoranyambaga batekerezaga ko uyu mugabo yaba ari mu rukundo rw’ukuri n’umwari mwiza bihebuje. Ariko azagutungurana yerekanye uyu mukobwa wagize indwara y’Uruhu yitwa Vitiligo.

Ni ibirori byabereye mu busitani bwagaragazaga barimo kurahira, ari uwari ushinzwe kubarahiza nabari babaherekeje wabonaga nabo bafite akanyamuneza.

Mu babashije kubona ayo mafoto ku mbuga nkoranyambaga bagiye batangaza ko bitangaje kandi babashyigikiye mu rugendo rwabo batangiye kuko bagaragaje gukundana bitandukanye.

Uwitwa @theahmedsakina yagize ati“Ni mwiza ni vitiligo ikindi kiremwa cyiza cyaremye n’Imana, ni ugutsinda uha n’agaciro icyo ari cyo cyose ikizamini uwaremwe n’Imana ariko ndizera ko iyaba ari umunya Nigeriya yari gushinyagurirwa kubera umubiri we bigatuma yiheba kugeza ubu.”

Undi witwa @ganzatshabz yanditse agira ati “Ubwoba bwe ni bwiza cyane.”

Vitiligo ni uburyo uruhu rutakaza ingirabuzimafatizo (melanocytes).

Gutakaza ibara ryuruhu bishobora kugira ingaruka mu bice byose by’umubiri, harimo umunwa, umusatsi n’amaso. Bishobora kugaragara cyane kubantu bafite uruhu rwijimye.

Kubyerekeye n’ubuvuzi kuruhu bushobora kuvurwa mu kubigabanya ariko ntibukiza indwara burundu.

Ni ubukwe bwari bubereye ijisho kandi bwuzuye urukundo

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *