Ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu,Miss Shanita ntazifashisha agakingirizo

Miss Umunyana Shanita uri mu rugendo rw’umushinga wo gufasha abana b’urubyiruko rw’abakobwa batewe inda bakareka ishuri gukorerwa ubuvugizi no kurisubiramo, avuga ko yemera agakingirizo ndetse ko ari ngombwa ariko atakamamaza.

Uburyo abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 baberwa ...

Ibi yabitangarije mu kiganiro CelebsMagazine kuri Flash TV, Miss umunyana Shanita ubwo yamamazaga ibikorwa ahugiyemo byo gufasha urubyiruko rw’abakobwa baterwa inda bikabaviramo kureka ishuri.

Yabajijwe impamvu atabanje gukora ubukangurambaga mu rubyiruko rubashishikariza gukoresha agakingirizo no kwifata mu rwego rwo kwirinda.Ati”Agakingirizo ni ngombwa kandi karakenewe ariko sinakamamaza. Ntabwo nakwamamaza agakingirizo”

Umubyeyi wa Miss Shanitah yitabye Imana - Kigali Today

Muri iyi minsi Shanita ari mu rugendo rwo gukora umushinga wo gufasha abana b’urubyiruko rw’abakobwa ruterwa inda zitateganyijwe byatumye bareka ishuri ari gufashwamo na Miss Supranational Rwanda.

Miss Shanitah wamamaye cyane ubwo yinjiraga mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 agatahana ikamba ry’igisonga cya mbere, uwo mwaka wanitabiriye irushanwa rya Miss Africa University, naho muri 2019 yambikwa ikamba rya Miss Supranational ahita anahagararira u Rwanda muri Miss Supranational yabereye muri Polonye.

Se wa Miss Umunyana Shanitah yitabye Imana aguye mu bitaro ...

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *