UBUHAMYA:Liliane umutanzaniyakazi ufungiwe muri Indonesia azira gucuruza ibiyobyabwenge bagenzi be bararaswa

Muri Indonesia haravugwa inkuru y’umukobwa witwa Liliane Kesi ufite imyaka 27 y’amavuko uvuka muri Tanzania ahitwa Tabata,yahanishijwe igifungo cy’imyaka 18 nyuma yo gufatananwa ibiyobyabwe yabimize bagenzi be bararaswa.

Ni inkuru dukesha ikinyamakuru millardayothetza cyo muri Tanzania ngo mbere yo gukatirwa Liliane Kesi yihutiye kubitangaza mu rwego rwo gukorerwa ubuvugizi.

Uyu Liliane Kesi yemeza ko atari asanzwe acuruza ibiyobyabwenge, agubwo ko yashutswe n’inshuti ye ngo akunde amujyane i Burayi.Yagize ati”Nari kumwe n’inshuti yanjye tugiye Indonisia, ansaba ko mutwaza ibyo yari afite ibiyobyabwenge ansaba kubimira ngeze ku kibuga cy’indege baransaka barabinsangana biri mu nda byose byari kg 6000 bari bansezeranyije ko nimbishyitsa bazanyishyura ibihumbi 5000$..Gusa sinaje guhirwa kuko nyuma naje gufatwa ndafungwa nsabwa gutanga abo dukorana babintumye birangira bafashwe bararaswa barapfa.”

Ubu njye ndafunzwe nahanishijwe igifungo cy’imyaka 18, Imana n’ibishaka izarangira ntahe cyangwa ngwe mo.

Liliane yemeza ko ibyamubayeho ari isomo ryiza rikwiye kwigisha urubyiruko kirinda gushakira ubukire mu nzira mbi.

Ubuhamya mu majwi

Ni kenshi urubyiruko rurimo n’ibyamamare muri Tanzania bafatwa bagafungwa bazira gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge byibasiye ahanini urubyiruko rurimo n’ibyamamare.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *