Ubufaransa:Mugirangabo Augustin wahoze uri umukozi wa banki y’abaturage mu Rwanda wahungiye i Burayi,akomeje umugambi wo gufatanya n’abarwanya Leta y ’u Rwanda

Umunyarwanda Mugirangabo Augustin wavuye mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 2016, amaze kugera ku mugabane w’ Uburayi yakomeje ibikorwa bya politiki yo kurwanya ubutetsi bw’u Rwanda.

Ni muri urwo rwego yagiye agaragara kenshi mu matsinda y’Abanyarwanda baba mu mahanga mu bikorwa byo gukwirakwiza ingengabitekerezo yo kunenga ubutegetsi buriho mu gihugu cyacu, mu mugambi wo kuvanaho  ubutegetsi bwa FPR.

Amakuru agera kuri  Celebamagazine.com ikesha imboni zayo ziri aho i Burayi na hano mu gihugu, yemeza ko Augustin Mugirangabo  mbere yo kugera i Burayi yari atuye hano mumujyi wa Kigali, mu murenge wa Gisozi nabwo akaba yari umuntu utavugagarumwe n’ubutegetsi. Amaze kugera i Burayi yahise yinjira  muri politiki ya Opozisiyo ihakorera maze atangira kugaragara cyane mu bikorwa bihuza abantu batandukanye bashaka ko  mu Rwanda haba impinduramatwara.

Bimwe mu bikorwa byamagana Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda Augustin Mugirangabo yitabiriye ni igihe agatsiko k’Abanyarwanda kajyaga imbere ya ambasade y’u Rwanda i Bruxelles mu Bubiligi kuwa 29/10/2019 mu cyo bise “Imyigaragambyo y’ amahoro iyoborwa n’ikigo kirwanya ukudahana n’akarengane mu Rwanda “(CLIIR kiyobowe na Joseph MATATA).

Uhereye ibumoso, Augustin n’ abagenzi be ubwo bari mu myigaragambyo.

Aho mu Burayi, umwihariko mu Bufaransa abo bose bakorana na Joseph Matata bavuga ko barwanya ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu mu Rwanda.

Uyu bwana Mugirangabo Augustin, ari mu ishyaka Ishema Party ryashizwe na Padiri Thomas NAHIMANA nawe uri mu Bufaransa.. Iri shyaka rikaba rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Akaba ashishikariza bamwe mu banyarwanda bari hano mu gihugu cy’u Rwanda, kwifatanya nabo, kurwanya  ubutegetsi  buyobowe nabi na FPR.

Bimwe mu biganiro bakora bibahuza

Albert Rugwiro/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *