Tour du Rwanda 2021 yimuwe kubera icyorezo cya COVID-19

Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko isiganwa rizenguruka Igihugu (Tour du Rwanda) ryari riteganyijwe hagati ya tariki ya 21 n’iya 28 Gashyantare 2021, ryimuriwe muri Gicurasi kubera icyorezo cya COVID-19.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na FERWACY kuri uyu wa Gatanu rigira riti “Nyuma yo kureba uburyo icyorezo ca COVID-19 gihagaze mu bice byinshi by’Isi ku buryo bitatwemerera gutegura Tour du Rwanda mu buryo bwiza.”

“Nyuma yo kuganira n’inzego zitandukanye za guverinoma, FERWACY yafashe icyemezo cyo gusubika Tour du Rwanda ya 2021 yari iteganyijwe hagati ya tariki ya 21 n’iya 28 Gashyantare.”

“Iri rushanwa rya 2021 ryashyizwe muri Gicurasi (hagati ya tariki ya 2 n’iya 9), hagendewe ku matariki yatanzwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI). Imyiteguro ya Tour du Rwanda irakomeje.”

Tour du Rwanda izaba ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya gatatu izaba ibaye iri ku rwego rwa 2.1, aho yitabirwa n’amakipe akomeye aturutse ku migabane itandukanye.

Iri siganwa riba kuva mu 1988, ndetse kuri ubu rizaba rikinwa ku nshuro ya 24 muri rusange.

Umunya-Érythrée Natnael Tesfazion ni we wegukanye Tour du Rwanda 2020, yabaye hagati ya tariki ya 23 Gashyantare n’iya 1 Werurwe, akurikirwa n’Umunyarwanda Mugisha Moïse ukinira SACA.

Umukino wo gusiganwa ku magare uri mu yahagaritswe mu Rwanda kuva muri Werurwe uyu mwaka ubwo hageraga icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi. Muri Kamena, Minisiteri ya Siporo yemereye abakinnyi b’amagare kwitoza, ariko kuva icyo gihe nta rushanwa rirakinwa mu Gihugu.

Ku wa 27 Ugushyingo 2020 nibwo hatangajwe amakipe 15 muri 17 azitabira Tour du Rwanda 2021.

Amakipe yemeje kwitabira isiganwa rya 2021:

Amakipe y’Ibihugu (3): Rwanda, Algérie na Ethiopia.

Amakipe yo ku migabane (7): Benediction Ignite Team (Rwanda), SACA (Rwanda), Pro Touch (Afurika y’Epfo), Bike Aid (u Budage), Vino Astana Motors (Kazakhstan), TSG (Malaysia) na Medellin (Colombia).

Amakipe yabigize umwuga (5): Team Novo Nordisk (USA), B&B Hotel (France), Androni Giocattoli (Italie), Total Direct Energie (France), Israel Cycling Academy (Israël).

Celebz Magazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *