Tonny Unique atwite imvutsi,yijeje gusubukuye ibikorwa bya muzika 2021

Nyuma yo kwambikwa impeta mu ntangiriro za 2020, akemera kuba umugore w’umusore bari bamaze igihe bakundana, Umuhanzikazi Tonny Unique yahishuye ko yenda kwibaruka imfura ye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tonny Unique yahishuye ko yitegura kwibaruka imfura ye ndetse ashyiraho ifoto imugaragaza atwite inda nkuru.

Yagize ati ”Umwana umugendana amezi icyenda, ukamukikira imyaka itatu ariko ukamuhorana ku mutima ubuzima bwawe bwose. Sinjye uzarota nkubonye mwamikazi wanjye.”

Uyu muhanzikazi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, akunda kwizeza abakunzi be ko mu mwaka wa 2021 aribwo azaba asubukuye ibikorwa bye bya muzika.

Azwi mu ndirimbo nka ’Sawa Sawa’, ‘Nzajyahe’, ‘Vuba’ yakoranye na Jay Polly n’izindi zirimo “Gwamo” aheruka gukora.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *