Tom Close na Tricia

Tom Close na Tricia bibarutse umwana wa kane, akaba uwa gatanu mu muryango

Umuhanzi akaba n’umuganga Muyombo Thomas wamenyakanye nka Tom Close n’umugorewe Ange Tricia bamaze amezi abiri bibarutse umwana wabo wa kane, akaba uwa gatanu mu muryango.

Ni umwana wabyawe ariko akagirwa ubwiru, kuri ubu yamaze no guhabwa amazina ya Umuhoza  Inyonga.

Uyu mwana w’umukobwa yavutse tariki 10 Nyakanga 2021  ariko ababyeyi be ntibigeze babitangaza.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo yujuje amezi abiri, Tricia Niyonshuti yabitangaje abinyujije kuri Instagram.

Yavuze ko uyu mwana wa we gatanu yitwa Inyonga Imboni Elle. Uyu mukobwa aje asanga abandi bane ari bo Ella, Ellan, Elana na Ellai batangiye kurera ari agahinja.

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




2 thoughts on “Tom Close na Tricia bibarutse umwana wa kane, akaba uwa gatanu mu muryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *