TOGO:Perezida Faure Gnassingbé  yarahiriye gutegeka indi manda mu buryo bw’ibanga

Iki cyumweru dusoje Perezida Faure Gnassingbé wa Togo yarahiriye gutegeka manda ya kane mu muhango w’abantu bacyeya, mu murwa mukuru Lome.

Le programme sur la gouvernance, Faure GNASSINGBE - Togo Politique

Bwana Gnassingbé yatsinze amatora mu kwezi kwa kabiri, ariko uyoboye abatavuga rumwe n’ubutegetsi Agbéyomé Kodjo yamaganye ibyayavuyemo.

Ibiro by’umukuru w’igihugu bihakana ibivugwa ko habayeho kwiba amajwi muri ayo matora.

Gnassingbé ayobora Togo – igihugu gituwe n’abantu miliyoni umunani – kuva mu 2005 ubwo yasimburaga se Gnassingbé Eyadema wakiyoboye imyaka 38.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa,RFI, ivuga ko uyu muhango witabiriwe gusa n’abagize guverinoma na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri Togo.

Abdou Assouma, perezida w’urukiko rurengera itegeko nshinga wari uyoboye uwo muhango, yihanangirije umuntu wese washaka guhinyura ibyavuye mu matora nk’uko RFI ibivuga.

Mu mwaka ushize, Inteko ishinga amategeko yahinduye ingingo yo gutora perezida, ishyiramo ko atorerwa manda imwe y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe.

Pourquoi Faure Gnassingbe sera toujours abonné aux poubelles de l ...

Ibi byahise bituma Faure Gnassingbé agira amahirwe yo kuba yategeka iki gihugu indi myaka 10.

Abagize inteko ishinga amategeko banahinduye ingingo ibareba, bavuga ko manda y’imyaka itanu batorerwaga bayigira imyaka itandatu ishobora kongerwa rimwe.

Paul Kagame à Faure Gnassingbé : « Votre réélection confirme la ...

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye ibyakozwe, bavuga ko ari ugutsimbarara ku butegetsi k’umuryango umwe ubifashwamo n’ababibonamo inyungu.

Togo : Faure Gnassingbé candidat pour un quatrième mandat ...

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *