Theo Bosebabireba yiteguye gushyira ukuri ahagaragar ku nkuru zirimo ubusambanyi zimuvugwaho

Umuhanzi Bosebabireba nyuma yo guhagarikwa mu itorero azizwa ubusambanyi,ubusinzi n’ibindi,yavuze ko ateganya kuzatanga ubuhamya bujyanye n’inkuru zose zagiye zimuvugwaho kuko hari abantu bavuga inkuru ze bagashyiramo ukuri guke, ubundi bakongeraho ibyabo.

Yari yahagaritswe nyuma y’inkuru nyinshi zirimo izo gutera inda abakobwa ariko akabihakana. Ibi nibyo byaje kumwirukanisha mu itorero yasengeragamo, mu Mudugudu wa Kicukiro Shell muri ADEPR.

Bosebabireba uri muri Uganda muri iki gihe,yavuze ko ateganya kuzatanga ubuhamya bujyanye n’inkuru zose zagiye zimuvugwaho. Ati “Ubuhamya nzabutanga, abantu baratekereza kandi bafite ubwenge, barabona.”

Ikindi ko hari abantu bavuga inkuru ze bagashyiramo ukuri guke, ubundi bakongeraho ibyabo

Theo Bosebabireba yamenyekanye mu ndirimbo zakanyujijeho zirimo ‘Ikiza urubwa’, ‘Ingoma’, ‘Icyifuzo’, ‘Bugacya’, ‘Bosebabireba’ n’izindi.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *