The Rock arashaka kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Dwyne Johnson wamenyekanye nka The Rock mu ruhando rwa sinema yamaze gutangaza ko afite intego yo kuzayobora Leta Zunze ubumwe za Amerika.

The Rock yahise gukora uko ashoboye akazayobora igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika akarenga kuri Arnold Schwarzenegger nawe warufite inzozi zo kuzayobora muri Amerika akaza kuba guverineri wayoboye intara ya California.

Inkuru dukesha LATimes, ivuga ko umukinnyi w’icyamamare mu mirwano njyarugamba akaba n’umuntu ufite izina rikomeye muri Hollywood yatangaje ko yiteguye kuyobora Amerika umunsi nugera abaturage bakamugirira icyizere. Yagize ati:’’Mfite intego yo guhuza igihugu cyacu, kandi ndumva ko aribyo abaturage ubwabo bashaka, nibyo rero nanjye nzabikora.’’

Nubwo The Rock yamaze gutangaza ko ashaka kuba perezida wa Amerika ntaratangaza ishyaka azaba ahagarariye cyangwa abarizwamo ndetse n’umwaka yifuza kuzatangiriraho ibikorwa byuko yajya muri White House iharanira umugabo igasiba undi. Ikindi kandi wamenya nuko ubushakashatsi buherutse gukorwa ku rubuga rwa Interineti bwagaragaje ko abaturage batoye uyu umugabo ku kigereranyo cya 46% cyuko yagira amahirwe yo kuyobora Amerika.

The Rock w’imyaka 48 ufite abana batatu ari mu baherwe batunze akayabo ku Isi, Umutungo we ubarirwa muri miliyoni 400 y’Amadorali ya Amerika bimushyira mu bantu bi byamamare bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi.

The Rock wifuza kuba perezida wa Amerika ari mu bakinnyi ba sinema batunze akayabo ku Isi

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *