The Ben na Meddy abantu bakunze guhanganisha bongeye guhuza imbaraga-VIDEO

Mu gihe hashize amezi agera kuri abiri Meddy na Mimi bakoze ubukwe, mu kwizihiza uyu munsi, Meddy abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yifuza gushyira hanze indirimbo yise ‘My Vow’ yahurijemo imbaraga na The Ben.

The Ben na Meddy bongeye gukorana indirimbo – IMVAHONSHYA

Kuri Instagram yabaye nk’utabisobanura neza kuko yagize ati:”My Vow izajya hanze ejo hazaza cyangwa ejo hazaza.” Nyamara anyuze ku rukuta rwa Youtube yabyemeje neza ko iyi ndirimbo ye izajya hanze kuwa 22 Nyakanga, yifashishije amashusho y’amasegonda 15 yagize ati:”Amashusho yuzuye azajya hanze ejo.” Ibyo akaba yabitangaje kuwa 21 Nyakanga 2021.

Umuhanzi w’umuhanga ufatwa nk’impanga ye mu muziki dore ko basangiye byinshi ibibazo n’ibisubizo mu buto no mu muziki, The Ben, yahise anyura ku rukuta rwe agaragaza ko yishimiye cyane indirimbo ya Meddy igiye kujya hanze yagize ati: ”Abanyura by’indani, muvandimwe shyira hanze icyo ufite.”

Meddy na The Ben baririmbanye bibyutsa amarangamutima ya benshi - IGIHE.com

Meddy yahise amusubiza n’ibyishimo byinshi bigagazwa n’uburyo yanditsemo ubutumwa anashima uruhare The Ben yagize mu ikorwa ry’iyi ndirimbo. Yagize ati: ”Inyikirizo yaturaje ijoro ariko twarabikoze ndagushima muvandimwe”. 

Bimwe mu byitezwe muri iyi ndirimbo ‘My Vov’ ni uko Mimi umugore wa Meddy aza kugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo. Abantu banyuranye bakaba bakomeje kugaragaza ko batewe amatsiko n’iyi ndirimbo, aho bafitiye urukundo rwinshi n’icyizere uyu muhanzi ukomeje kubafasha kuryoherwa n’ibihe by’impeshyi.

Indirimbo yaherukaga guhuza aba basore The Ben na Meddy abantu benshi bakunze guhanganisha bavuga ko umwe arusha undi cyangwa ibindi , nyuma yaho iyi ndirimbo isohokeye hagiye havugwa byinshi kuri yo mu buryo butandukanye.

Iyi ndirimbo Lose  Control buryo ngo  yakozwe n’ abatunganya umuziki (producer) bane  bose , aribo Made Beat , Mastora, Junnior Multi System na Producer Nikora. Abantu batandukanye bakimara kumva ko iyi ndirimbo yakozweho n’abantu bane bose ndetse na bamwe mu batunganya imiziki (Producers )  bahise bajoro iyi ndirimbo bavuga ko ibyo abo ba producer bane bakoze  ngo byari gukorwa n’umwe.

Abantu benshi bakunze kuvuga ko The Ben na Meddy bahora bahanganye kandi ko bigoranye ko bakorana indirimbo ,Iyi ndirimbo ibaye iya kane aba bahanzi bombi bahuriyemo. Indirimbo ya mbere aba bahanzi bombi bakoze ni  yitwa Jambo, indi ni  Nduw’i Kigali yakozwe  na Lick Lick , Indirimbo ya Aitel yakozwe na Pastor P, Lose Control yakozwe n’aba producer bane.

Iyo abakunzi baba bahanzi cyangwa abakunzi b’umuziki nyarwanda bumvise ko aba basore bagiye gukorana indirimbo batangira kwibaza uko izaba imeze , hari n’abagira amatsiko y’uwazanye igitekerezo cy’indirimbo bahuriyemo , kuri ubu Meddy aganira n’abafana yavuze ko  igitekerezo cyazanywe nabo ubwabo ni ukuvuga Meddy na Ben.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *