Tanzaniya: Minisitiri w’intebe ati”Uretse Harmonize na Diamond gusa, n’abandi bahanzi bagomba guhembwa”

Minisitiri w’intebe muri Tanzaniya Majaliwa yavuze ko Hamornize, Diamond ndetse na Alikiba badakwiye kuba ari bo bonyine bahemberwa umuziki bakora, ahubwo ko leta igomba gushaka uburyo n’abandi bahembwa.Minisitiri Kassim Majaliwa ubwo yari nmu nama yagiranye n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru barimo na Minisiiri w’itangazamakuru Mwakyembe, yavuze ko abayobozi bo muri Tanzaniya bakwiye gufungura ibitabo bundi bushya bakiga kuri iki kibazo. Minisitiri yavuze ko bitangaje kumva Harmonize,Diamond ndetse na Alikiba, ari bo bavuga ko bahembwa na Youtube bonyine, akibaza impamvu abandi badahembwa.

Yagize ati”Abandi bahanzi bakora ako kazi bo hanze iyo ukinnye indirimbo zabo barishyurwa. Mperutse kumva Harmonize avuga ngo iyo ninjiye muri Youtube mfata amafaranga, Diamond na we ati nkiyishyira kuri Youtube ntangira kwinjiza amafaranga na Alikiba nuko. None ni mpamvu ki mwebwe n;izo ndirimbo zanyu muvuga ko ari nyinshi kandi abandi bafite ebyiri gusa, bivuze ko se nta mafaranga ushaka?” yakomeje abwira abayobozi babizobereyemo ko bakongera ubumenyi bahereye mu bihugu byo hanze maze bakareba uburyo umuhanzi yajya yinjinza ku gihangano cye.

Abantu benshi bajyiye bakora umuziki kera, ntabwo babonaga amafaranga nk’abonwa n’abawukora iki gihe kubeara indirimbo zabayeho hataraza ikoranabuhanga nk’iririho ubu. Minisitiri Majaliwa akomeza avuga ati”Mwebwe nk’inararibonye, mujyende mubyigeho murebe uko abandi bahanzi bo hanze babijyenza. Abahanzi bacu na bo barabikeneye, barababaye ndetse barakora ariko basaza, ugasanga ntacyo bikimariye imiryango yabo, nyamara ibikorwa byabo bigakomeza gukoreshwa.” Yavuze ko hari umugore aherutse kumva asaba leta ako yamufasha kuko indirimbo zaririmbwe n’umugabo we ajyenda azumva abantu bazikina mu gihe we n’abana be batabona n’ibyo kurya.

Uyu muyobozi ukunze kurangwa no gushyigikira abahanzi, yasabye ko inteko nshingamategeko n’abaminisitiri n’abandi bayobozi boireba, ko bagomba kwiga kuri iki kibazo kuko igihanganoi ari umutungo uhoraho. Yavuze ko mu bihugu byo hanze nubwo umuhanzi yaba atakiriho, umuryango we ukomeza kwinjiza amafaranga aturutse mu bihangano bya nyakwigendera.

Tanzaniya ni igihugu kimaze guera imbere mu muziki ugereranyije n’ibindi ihugu biri mu karere iherereyemo. Iki gihugu gifite umwihariko kuko abayobozi bakuru  barimo na Perezida wa Tanzaniya Nyakubahwa John Pombe Magufuli ari mu bafata iya mbere mu gushyigikira abahanzi no kubavuganira.

 

T.U Nsanze

Bana natwe tuguisusurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *