Tanzania: Perezida yagaragaye bwa mbere yambaye agapfukamunwa ​​mu nama

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagaragaye bwa mbere mu birori rusange mu gihugu cya Afurika y’Iburasirazuba yambaye agapfukamunwa.

Uwamubanjirije, John Magufuli, wapfuye muri Werurwe, yahoraga yanga kwambara agapfukamunwa, kandi yafatwaga nk’uwashidikanyaga kuri coronavirus.

Madamu Samia yambaye agapfukamunwa hanze ya Tanzania ubwo yarari muruzinduko rw’iminsi ibiri aherutse kugirira mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya muri iki Cyumweru.

Mu birori byabereye i Dar es Salaam ku wa gatanu, yagejeje ijambo ku bitabiriye abantu barimo abasaza barenga 800 baturutse mu gihugu hose.

Aho Umukuru w’igihugu cya Tanzania Saluhu yasabye anibutsa cyane kwambara agapfukamunwa igihe cyose mu buryo bwo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Yagize ati: “Turasaba imbabazi, imibereho yacu yarahindutse, twaje hano uyu munsi twambaye udupfukamunwa kandi ni ukubera ko abageze mu z’abukuru bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara, bityo tugomba kubarinda”.

Kuva yagera ku butegetsi, Samia w’imyaka 61 ntabwo yatinye kwerekana ko yiteguye gufata indi nzira itandukanye nkiya Magufuli uherutse kwitaba Imana.

Yashyizeho komite yinzobere kugira ngo imugire inama ku bijyanye na Covid-19 mu gihugu ndetse n’intambwe zikenewe zo gufata kugira ngo abantu babungabunge ubuzima bwabo.

Perezida wa Tanzania Samia Saluhu Hassan yagaragaye bwa mbere yambaye agapfukamunwa ​​mu gihugu Picture:State of Tanzania

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *