Tanzania: Nasreddine Nabi yemejwe nk’umutoza mushya muri Young Africans Sc

Nyuma y’ibyumweru batandukanye n’umutoza w’u Burundi, Cedric Kaze, abayobozi ba Young Africans SC ibarizwa mu cyiciro cya Mbere muri Shampiyona ya Tanzania bashyizeho uwari umutekinisiye w’umunya-Tuniziya Nasreddine Mohamed Nabi nk’umutoza mushya ku masezerano y’amezi 18.

Yanga yarangije amasezerano na Kaze muri Werurwe umwaka ushize nyuma y’umusaruro utarashimishije abayobozi bayo, maze yita Juma Mwambusi nk’umutoza w’agateganyo mbere yo kurangiza amasezerano, hanyuma yemeza Nabi ku wa kabiri (20 Mata) nk’umutoza mukuru.

Umunyamabanga mukuru wa Yanga, Haji Mfikiwa, yatangaje ko iyi kipe yahisemo Nabi nyuma y’urugendo rurerure rwabonye abatoza benshi basaba ako kazi, kandi bizera ko Nabi azayobora iyi kipe mu minsi iri mbere akayisubiza icyubahiro.

Babinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter ikipe ya Young Africans Sc bishimiye kwakira umutoza w’umunya-Tunisia bizeye ko azabazahurira ikipe yabo ihagaze nabi magingo aya kandi ubushobozi n’ubunararibonye mu gutoza no gutwara ibikombe muri Afurika aribyo bamwizeyeho.

Ati: “Ni umutoza mwiza, kandi twumvikanyeho nyuma yo kuganira igihe kirekire. Azabana natwe mu masezerano y’amezi 18, ashobora kongerwa aramutse adushimishije ” Haji

Yongeye ati:“Ikipe yacu ifite intego nziza kandi yiyemeje kwitwara neza. Tuzamuha inkunga yose yifuza kugira ngo ikipe ikomere ”.

Uyu mutoza wanyuze mu makipe menshi zirimo na El Merrikh wo muri Sudani, Nabi yavuze ko azi byinshi kuri Young Africans nyuma yo kugira itumanaho rya mbere muri iyi kipe.

Ati: “Nishimiye cyane kuba ndi hano. Yanga ni ikipe nini kandi ndizera ko tuzandika amateka meza atazibagirana hamwe mu gihe cyanjye. ”

Nabi yongeyeho ati: “Igihe gisigaye cyo guhagarika shampiyona ni ingenzi mu kubaka iyi kipe mbere ya shampiyona itaha, kugira ngo dushobore gutwara ibikombe mu marushanwa atandukanye tuzitabira.”

Mohamed Nasreddine Nabi yeretswe itangazamakuru nk’umutoza mushya muri Young Africans Sc

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *