Tanasha yivuze imyato umuhungu yabyaranye n’umuhanzi Diamond

Umunya Kenya Tanasha Dona yashimiye byimazeyo kuba yarabyaranye n’icyamamare Diamond Platnumz umwana w’umuhungu ufite ubwenge.

Uyu mugore nawe w’umuhanzikazi wabyaranye na Diamond, umuhungu bakamwita Naseeb Junior yahisemo kuvuga ko umwana wabo afite ubwenge ku mwaka urenga.

Gusa nubwo uyu mugore yatangaje ayo magambo, umubano wabo ntumeze neza kuko aba bombi baheruka guhura mu ntangiriro z’uyu maka 2021.

Ndetse uyu muhanzi Diamond uzwiho kugira abagore benshi n’abana akaba amaze iminsi arikumwe n’umugore we Zari bafitanye abana babiri aho aherukira mu gihugu cya Afurika y’Epfo bakagaragaza kugirana ibihe byiza.

Mu rukurikirane rw’amashusho yashyize ku rubuga rwa Instagram yasangije abamukurikira ku itariki ya 10 Kamena 2021, yashimye ko umuhungu we ari umunyabwenge.

Muri ayo mashusho yifashe agaragaza n’umwana we Junior ari ruhande rie humvikanamo amajwi asa nataka umwana we. Aho yagize ati “Muhungu mwiza, reba. Kubara kugeza kuri 20 ubu. Yego, komerezaho! Mbega umwana w’umunyabwenge. ” Tanasha abwira umuhungu we.

Mugihe bimeze gutyo uyu more aherutse gusiba amafoto yose barikumwe n’uyu muhanzi ndetse akaba akurikirana ibikorwa by’umugabo we anyuze kuri Konte y’umwana we bafitanye. Gusa uyu muhanzi we aracyakurikira Tanasha ku mbuga nkoranyambaga.

Tanasha n’umuhungu we Naseeb Junior babyaranye n’icyamamare Diamond

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *