Swaziland:Umuhanzi Jah Bone D mu myiteguro ikakaye yo gusohora umuzingo(album) ya 4

Umunyarwanda uzwi mu njyana ya Jah Bone D utuye ku mugabane w’ I Burayi mu gihugu cy’ Ubusuwisi atangaza ko amaze iminsi ahugiye mu mizi y’ inganzo aho ari gutegura uruhererekane rw’ indirimbo zizaba zigize umuzingo(album) we wa 4.

Ibi yabishimangiye mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ ikinyamakuru cy’ imyidagaduro gikorera mu Rwanda Celebzmagazine.com kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Kamena 2020.

Twamubajije amakuru atandukanye ajyanye n’ ubuzima bwe nk’ umuhanzi nyarwanda uri mu rwego mpuzamahanga bitewe n’ ibitaramo yagiriye mu bihugu byo hanze.

Yagize ati” Uko bimeze kose nkumbuye iwacu ariko ndanahuze  cyane kuko maze igihe kitari gito muri studio nkora akazi aho ndimo gutegura gushyira hanze indirimbo kandi nizera ko nzarushaho kubagezaho ubutumwa nyabwo mu gihe nyacyo”.

Yakomeje avuga ko abakunze ba Reggae aho bari hose bashonje bahishiwe , agira ati” iyi album yari kuba yarasotse ariko icyorezo Covid-19 cyakomeje kuba imbongamizi ariko ibyiza biri imbere kandi ndabazirikana.

Jah Bone D ubwo yari gutaramira abanyarwanda

“ Intashyo”,”Le Rebelle”,” Love Campaign” ndetse na “GIMME” iri gutunganywa ni zo album 4 Jah Bone D amaze gushyira hanze kuva yatangira ubuzima bwe nk’ umuririmbyi ndetse n’ umucuranzi wa Reggae.

“  Si abantu”, “Liberez les Caraibes” ni zimwe mu ndirimbo z’ umuhanzi Jah Bone zakunzwe cyane ndetse zinacurangwa hano mu Rwanda.

Kanda hano urebe indirimbo ya Jah Bone D ” Si abantu”

Ras Jah Bone D ni umwe mu bahanzi b’ abanyarwanda batuye mu mahanga ariko bahora bazirikana igihugu cyabo cy’ amavuko ahora yitabira ibikorwa bya muzika bitandukanye nka Liberation Day, BOB’s Day ndetse na Kigali Up Festival.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *