Sinzi impamvu iriya baruwa yageze mu itangazamakuru igahinduka byacitse? –Min Mujawamariya

Nyuma y’igihe gito minisitiri w’Ibidukikije, Amb. Jeanne d’Arc Mujamariya asohoye ibaruwa isaba mugenzi w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya guhagarika kubaka amashuri mu buryo bwangiza ibidukikije,ngo ntazi impamvu byageze mu itangazamakuru bigahindura ishusho kandi atari agamije guhangana na mugenzi we.

Minisitiri w’Ibidukikije, Amb. Jeanne d’Arc Mujamariya

Inkuru dukesha Flash fm/Flash TV yaganiriye na  Minisitiri Mujawamariya yumvikanishije ko ibaruwa yandikiye mugenzi we w’uburezi Dr Uwamariya Valentine ngo bitari bigamije ihangana.

Ati”Mu by’ukuri sinzi impamvu iriya baruwa yajemo byacitse mu binyamakuru. Kwibutsa mugenzi wanjye dukorana ko hari ibintu birigukorwa bibangamiye ibidukikije no kumwibutsa gukangurira abana kubungabunga ibidukikije,gutera ibiti no gutera ibyatsi nta kintu kibi kiri muri iriya baruwa.”

Iyi baruwa yasohotse bwa mbere mu Kinyamakuru Umuryango.rw  ivuga ko Minisitiri Mujawamariya yandikiye mugenzi we w’uburezi Dr Uwamariya Valentine kugira ngo amugezeho impungenge aterwa n’uburyo ibyumba by’amashuri biri kubakwa hamwe na hamwe mu buryo bwangiza ibidukikije.

Amashuri mu Rwanda azatangirana abarimu bashya 29,000 – IMVAHONSHYADr Uwamariya Valentine, Minisitiri ushinzwe uburezi mu Rwanda

Mujawamariya yibukije mugenzi we ko imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri iri gukorwa muri iki gihe itagombye kwangiza ibidukikije kuko aribyo shingiro ry’iterambere rirambye ry’u Rwanda.

Mu ibaruwa ye yanditse ko byagaragaye ko ‘mu mirimo ijyanye n’iyubakwa ry’amashuri hirengagijwe ingamba zisanzwe zo kubungabunga no gukoresha neza umutungo kamere.’

Havugwa ko bimwe muri ibyo bikorwa ari icukurwa ry’ibumba mu bishanga no gutwika amatanura byagaragaye mu igenzura ryakozwe mu turere twa Gisagara, Huye, Ruhango, Nyanza, Gasabo, Kicukiro na Rwamagana.’

Iriya baruwa yanditswe taliki 19, Kanama, 2020  isaba Minisitiri Dr Valentine Uwamariya gukurikirana ibibazo byavuzwe haruguru, amashuri akubakwa mu buryo buboneye.’

Minisitiri Dr Jeanne d’Arc Mujamariya yasabye mugenzi ushinzwe uburezi kuzamuha   raporo igaragaza uko ateganya gukemura ibibazo byagaragaye no kubikumira mu yindi mishinga yo kubaka amashuri ndetse no kuyateza imbere.

Iyi baruwa kandi yageneye kopi Minisitiri w’Intebe, Dr.Edouard Ngirente, ayigenera Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, ayigenera Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, n’Abayobozi b’Uturere twose tw’u Rwanda.

Habimana Abdou

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *