Sindi mu rukundo na Nizzo abanyita umutinganyi baribeshya-Gihozo

Umuhanzikazi Gihozo Pacifique,ni umwe mu bakobwa bazi kuririmba mu Rwanda.Uyu mukobwa yakanye ko adakundana na Nizzo wo muri Urbana Boys ndetse ko Atari umutinganyi.

Related image

Ni mu gihe hari amakuru yagarukaga kuri uyu muhanzikazi avuga ko ari mu rukundo na Nizzo wo muri Urban Boys andi amwita Umutinganyi.Gihozo yahakanye aya makuru yose by’umwihariko ko urukundo ruvugwa we ntarwo azi ngo uretse gukorana indirimbo.

Ati”Ibyo ntabyo nzi nakoranye na Urban Boys indirimbo.Abakunda kumbonana na Nizzo ni uko ariwe uboneka,Humble we abafite inshingano nyinshi.Nizzo ni inshuti yanjye isanzwe.”

Abajijwe amakuru y’ubutinganyi bumuvugwaho,uyu mukobwa yavuze ko nawe atazi uko byagenze kuko ngo nawe yisanze yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ari naho ahera asaba imbabazi.

Ashimangira ko atari umutinganyi kandi ko atanateze kuba we nkuko benshi babiketse.Yongeyeho ko ari ugushaka kumwicira izina dore ko yari umuhanzikazi ukizamuka.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *