Sinasezeye muzika bucece ndacyahatana- Video y’ikiganiro twagiranye na Gihozo Pacifique

Mu gihe cy’umwaka atigaragaza mu bikorwa bya muzika,umuhanzikazi Gihozo Pacifique yatangaje ko atasezeye muzika ahubwo byatewe n’ibibazo bya COVID-19 bihangayikishije isi aracyahatana vuba arasangiza abakunzi be ibihangano bishya.

Nk’uko tudasiba kubagezaho amakuru y’ibyamamare n’urubyiruko ruhanga udushya,Celebsmagazine.com twegereye  umuhanzikazi ukizamuka Gihozo Pacifique aduhishurira ko kumara igihe kigera ku mwaka atagaragara mu bikorwa bya muzika yabitewe na Covid-19 ariko ko vuba yitegura kongera kwigaragaza.

Uyu muhanzikazi Gihozo Pacifique yari aherutse tangaje ko yatangiye gukorana mu gihe cy’imyaka icumi n’inzu y’umuziki ya KIKAC Music Label. Nyuma y’amezi make gusa yongera gutangaza ko yamaze gutandukana n’aba bakoranaga.

Gihozo amaze imyaka irenga ibiri akora umuziki, afite indirimbo zitari nke yakoze mbere yo gutangira gukorana na KIKAC Music Label, kimwe n’izindi ebyiri yashyize hanze nyuma y’uko batangiye gukorana muri Nzeli umwaka ushize wa 2018.

Muri VIDEO Twagiranye ikiganiro kirambuye 

Uyu mukobwa yatangaje ko ubu nta bantu bamufasha afite ndetse ko ari gukora ku giti cye.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *