Shira amatsiko k’umuhanzi Jose Chameleon 

Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Jose Chameleone yavutse tariki ya 30 Mata 1979 ni Umugande   w’ umucuranzi ukunzwe cyane kandi wamamaye cyane muri Uganda mu kinyejana cya 21, amaze kwandika indirimbo nyinshi ndetse agurisha alubumu  nka Mama mia, Mambo Bado, Jamila, Kipepeo, Bageya, shida za dunia, Bayuda, Njo Karibu n’izindi. Yatangiye umwuga we wa muzika mu ntangiriro mu mwaka w’ 1996 atagirira mu nzu itunganya umuziki muri Kenya yitwa  Ogopa deejays, Chameleone  yakunzwe cyane ku mugabane wa Afurika yose kubera impano ye. 

Jose Chameleone Biography – Age, Education, Songs, Wife, Net Worth Imiterere y’umuziki wa Chameleone ni uruvange rw’umuziki w’abaturage ba Uganda, rumba yo muri Afrika yo hagati, zouk na reggae. Yatsindiye ibihembo bitari bike kandi Yakomeje kwihagararaho nk’umucuranzi w’icyamamare mu gihugu mu kinyejana cya 21. 

Yashakanye na Danielle Atim babyarana abana batanu bose baba muri Amerika. 

Umwuga wa Chameleone wa muzika  watangiye mu 1996 ari DJ muri club ya Missouri night club i Kampala. Nyuma yaje gusinya amasezerano ye  muri label yo muri Kenya yitwa Ogopa DJs, yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Bageya,” yagaragayemo umuhanzi Redsan wo muri Kenya.

OWAKABI! Dr. Jose Chameleon Unleashes Fire At Champion Video Premiere –  Resurrects Dead Papa Cidy - Galaxy FM 100.2Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, yashyizeho Chameleone nka Ambasaderi w’ishami ry’ubukerarugendo bwa Busoga. 

Hundreds welcome Jose Chameleone to Democratic Party | Kampala SunChameleone ni umwe mu bagize umuryango w’abacuranzi ba Illuminati,( ihuriro ry’abacuranzi bakoresha izina ryabo n’umutungo wabo mu gufasha kugabanya ubukene no gushyiraho ubukangurambaga bugamije kurwanya virusi itera SIDA).

Singer Jose Chameleon has no case to answer - The Promota Africa MagazineJose Chameleone yaririmbye mu bihugu bitandukanye  muri Amerika, Ubwongereza, Suwede, Ububiligi, Maleziya, Ubushinwa, Afurika y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Zambiya, Malawi, Sudani y’Amajyepfo, Ubudage, n’Ubusuwisi , ndetse n’ahandi.

Jose Chameleone reveals plans to vie for political seatChameleone yigeze gutangaza ko yifuza kwiyamamariza kuba umuyobozi w’umugi wa Kampala ku itike y’ishyaka riharanira demokarasi.

Dore zimwe muri album yakoze

2000: Bageya, 2001: Mama Mia; 2002: Njo Karibu; 2003 :The Golden Voice;2004: Mambo Bado; 2005: Kipepe n’izindi nyishi yagiye amurika kugeza 2018. 

Ibintu 10 bitangaje kumuhanzi Dr Jose Chameleon | celebz MagazineJose Chameleone yagiye  atsindira ibihembo bitandukanye guhera 2004  kugeza 2018 harimo : icyo yatsindiye muri 2004 cya PAM Awards nk’umuhanzi w’umwaka ndetse n’indirimbo y’umwaka (Jamila).

Ugandan Singer, Chameleone Thrills Fans In Masaka - News of Africa - Online  Entertainment - Gossip - Celebrity Newspaper - Breaking NewsAlubumu ye Beikali yatsindiye igiyembo cya alubumu nziza muri Afurika y’uburasirazuba (Tanzania Music Awards) muri 2004.  n’indi myaka yakurikiyeho  yagiye atsindira ibihembo byinshi kandi bitandukanye . 

Video nziza ikwiye kugushimisha

JADO Udahemuka

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *