Shaddyboo yitegura gukora ubukwe n’undi mugabo 

Mbabazi Shadia benshi bamenye nka Shaddyboo ni umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.Yanze gukomeza kubihisha yemeza ko nyuma yo gutandukana na  Meddy Saleh babyaranye abana babiri afite undi mu gabo undi mugabo uba mu mahanga ndetse bitegura gukora ubukwe.

Shaddyboo nubwo ari umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh, ari mu rukundo n’undi mugabo.

Ati ” Mfite undi mukunzi, ntabwo aba mu Rwanda ariko si umuhanzi Shaffy nkuko benshi babitekereza cyangwa bajya babivuga ku mbuga nkoranyambaga. Shaffy ni inshuti yanjye isanzwe ntabwo dukundana.”

Urukundo rwe na Diamond, Shaddyboo yavuze ko nta rwigeze rubaho ahubwo ko ari inshuti bisanzwe.

Shaddyboo nubwo adashyize imbere ibyo gukora ubukwe avuga ko Imana nimufasha azabukora kuko niba ariwo mugambi wayo ntaho yabikwepera.

Ubusanzwe uyu mubyeyi yahishuye ko yishimira gutembera, guteka, kwambara neza ndetse no kubyina.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *