Shaddy Boo yakuyeho urujijo yemeza urwo akunda Yvan Buravan

Nyuma y’amakuru yahwihwiswaga y’urukundo ruri hagati ya ShaddyBoo n’umuhanzi Yvan BuraVan, ShaddyBoo yabyemeje by’akarusho ngo ni we muhanzi umushimisha mu Rwanda.

Aya makuru yaravuzwe ariko ntihamenyekanye ukuri, ShaddyBoo mu kiganiro CelebzMagazine yatanze ibisobanuro byateye urujijo.

Mu mvugo yuje amaranga mutima aseka cyane …,abanje kubitekerezaho yahamirije umunyamakuru ko akunda Yvan Buravan ariko ntiyasobanura birambuye.

Ati” Nkunda Yvan Buravan…, kandi aranshimisha!!”Umunyamakuru yamusabye kugerageza gusobanura birambuye aryumaho.

Uko Yvan Buravan yakiriye igihembo yatsindiye cya Prix Découvertes ...

Uyu mugore ukunzwe kuri Instagram yaraherutse gushyirwa mu majwi ubwo  yitabiraga igitaramo cya Buravan yambaye umwenda werekana ibibero bye.

Igitaramo cyagaragayemo bamwe mu bakobwa bamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ShaddyBoo ,Kate Bashabe ndetse na Asinah ni bamwe mu byamamarekazi byagarutsweho kubera imyambarire yabyo.

Nanone  yari aherutse kuvugwa mu rukundo n’umuhanzi Diamond arabihakana.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *