Shaddy Boo usengera mu idini ya Islam yakuyeho kirazira aramamaza inzoga

Nyuma yo guturwa inzoga akayibyinira ,Mbabazi Shadia (Shaddy Boo) usengera mu idini ya Islam ibiziririza yasinye amasezerano yo kwamamaza inzoga yitwa Exo Vodka iri dini risanzwe rifatwa nk’icyaha.

ShaddyBoo umugore wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ni umwe mu bantu b’ibyamamare basinye amasezerano yo kwamamaza iyi nzoga mu rwego rwo kuyimenyekanisha nk’uko byasobanuwe na Nsanzimfura Steven uyihagarariye mu Rwanda.

Uyu kizigenza ku mbuga nkoranyambaga Mbabazi Shadia wigaruriye Isi y’imyidagaduro  nanone aherutse guturwa inzoga ya ‘Balaire’ mu gitaramo gikomeye cyiswe ‘Celebrities Christmas Party’ cyateguwe hagamijwe guhuza ibyamamare by’amazina azwi n’abafana babo biteza impaka hibazwa uburyo usengera mu idini ya Islam agaragara mu bikorwa by’inzoga kandi bisanzwe bibujijwe.

Celebzmagazine.com twagerageje kugirana ikiganiro n’umwe mu bayobozi mu idini ya Islam,Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana ku murongo wa telephone ngo atubwire uko babyakiriye n’ibihano bigenwa ariko ntiyashobora kwitaba telephone.

Ibihugu byinshi byiganjemo abayisilamu bifata kunywa inzoga nk’icyaha gihanwa n’amategeko. Minisitiri w’Ubutabera muri Sudani aherutse gutangaza ko iki gihugu cyemereye abaturage batari abayisilamu kunywa inzoga byari bisanzwe ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *