Shaddy Boo na Bruce Melodie bashobora gukurikiranwaho n’ibindi byaha

Umuhanzi Bruce Melodie na  Uwimbabazi  Shaddy Boo ukunzwe  ku mbuga nkoranyambaga bombi batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama bashinjwa kurenga ku mategeko yo kurwanya Coronavirus ,gukwiza urusaku n’ibindi birimo ubusinzi.

I Don't Do Music for Money – Bruce Melody – KT PRESSBruce Melodie iyi minsi yashyizwe mu majwi ashinjwa gusakaza indirimbo zumvikanamo  ubusambanyi zinagaragaramo amashusho yabyo

Iyi ni imwe mu ndirimbo ze zashyizwe mu majwi

 UMUTURAGE YARI AHERUTSE KWANDIKIRA BA MINISITIRI ANENGA INDIRIMBO ZA BRUCE MELODY https://celebzmagazine.com/umuturage-yandikiye-ba-minisitiri-anenga-indirimbo-za-bruce-melody/

CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ngo bombi barafunzwe.Ati “Barafunze kubera ibintu byo gucuranga bagasakuriza abaturanyi n’ibintu byo kujya kunywa inzoga muri ibi bihe. We [ShaddyBoo] n’uwitwa Bruce Melodie]. Bari bagiye gusura uwitwa Rwema, baracuranga basakuriza abaturanyi. Ibyo kujya kunywa nabyo muri iki gihe ntibyemewe.” 

Yakomeje agira ati “Gusakuriza abaturanyi urabizi nabyo bijyana n’ibintu byo kwirinda urusaku, nabyo ntibyemewe.”

Ni nyuma yuko  ShaddyBoo yari yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko Polisi yagiye gusaka urugo rwe gusa ubwo butumwa yahise abusiba hashize akanya gato.Aba batawe muri yombi nyuma y’abakobwa bafunzwe bazira gusakaza amashusho y’urukozasoni.

Ni kenshi Shaddy Boo anengwa  n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga  gusakaza amafoto y’urukozasoni no kwiyandarika naho Bruce Melodie iyi minsi yashyizwe mu majwi ashinjwa gusakaza indirimbo zumvikanamo  ubusambanyi zinagaragaramo amashusho yabyo ngo bishobora kurarura urubyiruko.Uyu Bruce Melody kandi hari umugore witwa Gasaro Diane umushinja kumutera inda yarangiza akamwihakana akanga gutanga indezo. Mu butumwa kandi buherukwa gutangazwa na RIB bashimangiyeko abazahabwa ibihano hatahiwe abahanzi.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *