Samia Saluhu ategerejwe mu Burundi mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Tanzania byatangaje ko Perezida Samia Suluhu Hassan azagirira uruzinduko ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Burundi guhera tariki ya 16 Nyakanga 2021.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bushinzwe itumanaho rya Perezida, ngo uru rugendo rugamije kungurana ibitekerezo nki gisubizo ku bihugu byombi nyuma yuko Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimiye amuhaye ubutumire.

Mu gihe azaba ari mu Burundi, Perezida Samia azagirana ibiganiro na nyiricyubahiro, Perezida Ndayishimiye.

Nkuko ibiro by’umukuru w’Igihugu ryabitangaje, mu biteganyijwe kuzigirwamo muri urwo ruzinduko harimo gushyira umukono ku masezerano ku mpande zombi hanyuma hakazabaho kuzavugana n’itangazamakuru.

Icyakora iryo tangazo ryakomeje rivuga ko Perezida Samia azageza ijambo ku ihuriro ry’ubucuruzi hagati y’abacuruzi baturuka muri Tanzania n’Uburundi kugira ngo baganire ku bibazo bitandukanye cyane cyane amahirwe y’ishoramari mu bihugu byombi.

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *