Rwatubyaye Abdul n’umukunzi we baritegura kwibaruka umwana [AMAFOTO]

Myugariro wo hagati w’ikipe ya Fc Shkupi yo muri Macedonia n’ikipe y’igihugu Amavubi Rwatubyaye Abdul we n’umukunzi Hamida baritegura kwibaruka umwana w’umuhungu.

Ibi byagihe hanze nyuma yaho uyu mukunzi wa Rwatubyaye yagaragaje ko yiteguye kwibaruka, amafoto yashyize hanze yifashishije urubuga rwa Instagram yerekana ko atwite inda nkuru igihe cyose uyu muryango waba uri mu byishimo.

Kuri imwe mu mafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu mugore yanditse amagambo agira ati’’Urwibutso rutazibagirana mu buzuma bwanjye, uwa gatatu ari mu nzira, uzavuke neza gikomangoma cyacu, tugukunda urutagira iherezo.’’

Hamida yakomeje agira ati ’’ijwi ryiza buri mubyeyi yishimira kumva ni ugutera k’umutima w’umwana atwite! Rukundo umutima w’umuhungu wawe ari gutera.’’

Hamida agaragaje ko yitegura kwibaruka umwana we na Rwatubyaye,hashize igihe gito basezeranye kubana akaramata.

Aba bombi batangiye kumenyekanisha iby’urukundo rwabo muri 2019, nyuma yuko Rwatubyaye Abdul atandukanye na Chelina bakundanye kuva mu ntangiriro za 2018.

Ubusanzwe umukunzi wa Rwatubyaye atuye muri Indonesia, akaba asanzwe afite abana babiri. Imfura ye ifite imyaka icyenda, uwa kabiri afite imyaka itatu.

Umukunzi wa Rwatubyaye yahishuye ko yitegura kwibaruka umwana w’umuhungu

Myugariro wo hagati w’ikipe y’Amavubi Rwatubyaye aritegura kwibaruka umwana na Hamida

Rwatubyaye na Hamida bagiye kwibaruka umwana

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *