Russia:Perezida Vladimir Putin arahabwa amahirwe yo kuguma ku butegetsi kugeza mu mwaka wa 2036

Ibyavuye mu matora by’agateganyo byerekana ko Abarusiya bashyigikiye cyane ivugururwa ry’itegekonshinga riha Perezida Vladimir Putin amahirwe yo kuguma ku butegetsi kugeza mu mwaka wa 2036.

Kugeza ubu hamaze kubarurwa 98% byaamajwi y’abatoye, aho 78% yabo bashyigikiye kuvugurura itegekonshinga nk’uko komisiyo y’amatora ibivuga.

Aya matora ari gukorwa akazavuguruza manda za Perezida Putin mu 2024, bimwemerere kuba yakongera kwiyamamariza izindi manda ebyiri z’imyaka itandatu.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye ibyavuye mu matora bavuga ko Putin ashaka kuba Perezida iteka ryose nyamara ibyo we akaba yabiteye utwatsi.

Nta ndorerezi zigenga zari muri aya matora yamaze iminsi irindwi, ndetse kopi z’itegekonshinga rishya zabonetse mu maguriro y’ibitabo muri icyo cyumweru cy’amatora.

Alexei Navalny unenga utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya avuga ko ibyavuye mu matora ari ikinyoma gikomeye kitagaragaza ugushaka kw’abatuye igihugu.

Ibyavuye mu matora by’agateganyo byatangajwe mbere y’uko ibiro by’itora bya nyuma bifunga saa kumi n’ebyiri ku isaha ngengamasaha ya GMT. Amatora yatangiye mu cyumweru gishize mu Burusiya, komisiyo iyashinzwe ivuga ko yitabiriwe ku kigero cya 64%.

Hari abantu amagana bakoze imyigaragambyo mu mijyi ya Moscow na St Petersburg bamagana impinduka zishaka gukorwa mu itegekonshinga.

Abo ku ruhande rushyigikiye Bwana Putin, bo bavuga ko izi mpinduka zigera kuri 200 zose hamwe zikenewe ngo igihugu gikomeze gukomera.

Bwana Putin w’imyaka 67, ntabwo aratangaza niba azongera akiyamamariza indi manda ye yari kuba ari iya nyuma nyuma y’uko iyo ari kuyobora izarangira mu 2024, gusa yavuze ko ari ingenzi kuba afite ayo mahitamo.

Putin amaze imyaka 20 mu butegetsi bw’Uburusiya, nka Perezida cyangwa nka Minisitiri w’intebe. Mu bindi byavuguruwe mu itegeko rikuru ry’Uburusiya harimo kubuza abahuje igitsina gushyingirwa no kuvuga ko Uburusiya bufite icyizere mu Mana.

Ibyumba byombi by’inteko ishingamategeko y’Uburusiya (umutwe w’abadepite n’umutwe wa sena)byamaze kwemera izo mpinduka ariko Bwana Putin yategetse ko n’abaturage batora kugira ngo byemerwe n’amategeko.

 

ZIHIRAMBERE/ Pacifique – Celebzmagazine




One thought on “Russia:Perezida Vladimir Putin arahabwa amahirwe yo kuguma ku butegetsi kugeza mu mwaka wa 2036

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *