Rusizi:Umunyamabanga nshingwabikorwa afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Bugarama azira amabati y’abaturage batishoboye

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’akagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza ho mu karere ka Rusizi witwa  HATANGIMANA WILSON yafatiwe mu cyuho we n’umuzamu basohoye amabati yari abitse mu biro by’aka kagari bivugwa ko bari bagiye kuyagurisha,nyamara barayazanye kugira ngo azahabwe abaturage batishoboye.

Rusizi: Gitifu yaguwe gitumo yiba amabati yari abitse mu biro by ...

Ubuyobozi bw’umurenge wa MUGANZA bwabwiye TV na Radio One ko abaturage ari bo babahamagaye bababwira ko uwo muyobozi w’akagari arimo nyuma yo kumubona asohoye amabati ane muri 20 yari abitse muri ako Kagari.

Kuri ubu uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gakoni afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Bugarama dore ko na nyuma gato amakuru TV1 yamenye nuko uyu muyobozi yahise yegura ku nshingano ze nubwo bitaremezwa n’ubuyobozi bw’akarere.

Muri uku kwezi abayobozi mu ngeri zitandukanye mu karere ka Rusizi bakomeje inkubiri yo kwegura dore ko tariki ya 06 Gicurasi 2020 uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere MUSHIMIYIMANA Ephrem n’abandi babatu bari bayoboye imirenge beguye cyo kimwe n’abandi bakozi babiri bari bashinzwe irangamimerere na Notariya.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *