RURA yakebuye abashaka kuriza ibiciro by’ingendo ziva i Rubavu bitwaje imitingito

Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) iributsa abatwara abagenzi bava Rubavu berekeza mu bice bitandukanye by’igihugu ko kuba abagenzi ari benshi bakomeje gushaka uko batega bitewe n’imitingito irikuba muri ako Karere abafite izo nshingano badakwiriye kuzamura ibiciro by’ingendo.

RURA ivuga ko bitabemerera kubishyuza amafaranga arenze ibiciro byari byaremejwe. Umugenzi agomba guhabwa itike y’urugendo nkuko byari bisanzwe. uzafatirwa muri aya makosa azabihanirwa bikomeye.

Ahantu henshi mu gihugu hakomeje kumvikana imitingito by’umwihariko mu Karere ka Rubavu hakomeje kumvikana imitingito ikomeye biturutse ku kirunga cya Nyiragongo giherutse kuruka mu Mujyi wa Goma, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bityo amazu menshi harimo n’imihanda yagiye igaragara ko yagiye yangirika bikomeye yaba muri Goma na Rubavu byegeranye, bamwe mu baturage bakaba batangiye guhunga muri ibyo bice bavula ko bishobora kuzakomera bakisanga bahaburira ubuzima.

Mu gihe umugenzi ahenzwe agura itike y’urugendo, yabimenyesha ahamagara kuri numero 2222 cyangwa 3988.

Nk’uko bisanzwe, ibiciro by’ingendo za Rubavu zerekeza mu bice bitandukanye biteye ku buryo bukurikira:

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *