Ruderboy na Weasel bagiye gukorana indirimbo nyuma y’ubucuti bwatangiriye mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu ku munsi w’abakundana ni bwo Ruderboy afite igitaramo i Kampala mu murwa mukuru wa UGANDA ahitwa Lugogo Cricket Oval.  Iki gitaramo yatumiwemo n’umuhanzi Weasel wahoze mu itsinda rya GOODLIFE biravugwa ko nubwo ikigambiriwe ari amafaranga ariko ngo bafitanye indirimbo zigera kuri eshatu bagomba gukorana.

Image result for Ruderboy na WeaselRuderboy

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane Ruderboy yabajijwe kuri beat y’indirimbo yakunzwe n’abatari bake  yitwa ZUENA byavuzwe ko yibwe icyahoze ari PSQUARE maze abasubiza ko iyo beat bayihaye ndetse banemerera icyari itsinda rya Good life kuyikoresha ubwo bahuriraga ku nshuro ya mbere mu RWANDA (KIGALI) yagize ati” Duhura n’itsinda Goodlife  ku nshuro y a mbere twahuriye i Kigali badusaba iyo beat ntabwo twabatindiye twarayibemereye , numvise ko Uganda haba amashyari agamije gusenya abahanzi runaka bajya imbere mwumve ko batigeze banyiba beat ahubwo kubwumvikane twarayibemereyepe”

Image result for UMUHANZI WeaselUmuhanzi Weasel

Yavuze ko we n’ítsinda bazanye biteguye gushimisha ababareba mu ndirimbo zabo zakunzwe zirimo Do Me, Temptation, Personally, Bank Alert, Bizzy Body Nizindi”. Ikindi yavugiye mu kiganiro n’’abanyamakuru yasabye abahanzi bo muri Uganda kugirana imishinga n’abanyamakuru kuko ngo iterambere ryabo rishingiye ku itangazamakuru kuko ngo mu gihe umunyamakuru afitanye amasezerano amuhemba n’umuhanzi ngo nta mpamvu atazazamura igihangano.

 ERIC TWAHIRWA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *