RNIT Iterambere Fund:Uburyo buboneye bw’ishoramari ku bantu bose, cyane cyane abafite amikoro aciriritse

Mu gihe Isi yose ihanganye no gushakisha uburyo bwo guhangana n’ ihungabana ry’ubukungu ryatewe na Covid-19; Abaturarwanda baragirwa inama yo kugana ikigega “RNIT-Iterambere Fund” bagafashwa mu buryo buboneye bw’ishoramari ribafasha kubona inyungu ntageranywa ari nako bazigamira iterambere ryabo n’iryigihugu muri rusange.

Ikigo Gishinzwe Ibigega by’Imigabane ku Ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust -RNIT) cyashyizweho mu rwego rwa gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere umuco wo kuzigama hifashishijwe ishyirwaho ry’ibicuruzwa bishorwamo imari bibereye abashoramari bo mu nzego zitandukanye, kandi hatezwa imbere isoko ry’imari n’imigabane.

RNIT Iterambere Fund n’ ikigega gihoraho gitanga amahirwe aboneye y’ishoramari ku bantu bose. Ubyifuza wese ashobora kuzigama icyarimwe umubare runaka w’amafaranga cyangwa akajya azigama amafaranga make make, uko ayabonye. Amafaranga make yemewe ni FRW 2000, kandi agaciro k’umugabane umwe gatangazwa buri munsi kuri website yacu www.rnit.rw

Ni ikigega gifasha abashoramari banini n’abato, baba abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo, gushora imari hakoreshejwe uburyo bwo gukusanyiriza amafaranga hamwe agashorwa mu bicuruzwa bitandukanye biri ku isoko ry’imari n’imigabane.

RNIT Iterambere Fund managers target Rwandans living abroad | The ...

Kwizigamira mu kigega Iterambere Fund biroroshye:

Ubicyeneye yuzuza inyandiko isaba gushora imari mu kigega (Application Form), agashyiraho umukono (signature); ashyiraho fotokopi y’indangamuntu; ubundi agashyira amafaranga kuri konti muri Banki zikorana na RNIT Iterambere Fund (banki z’ubucuruzi zose. Ushobora no kuza ku biro bya RNIT tukagufasha.

Uburyo uwizigamiye yunguka: Amafaranga ikigega cyakusanyije ashorwa mu ibicuruzwa binyuranye byo ku isoko ry’imari n’imigabane, cyane cyane mu impapuro mpeshwa-mwenda za Leta (Treasury Bonds). Abizigamiye binyuze mu Iterambere Fund kuva ikigega gitangijwe, bagiye babona inyungu iri hejuru ya 10% k’umwaka nkuko bigaragara hasi.

Dec 2017 Dec 2018 Dec 2019 June 2020
Amafaranga y’ubwizigame (Miliyari FRW) 1.464 3.204 10.9 12.20
Umubare w’abizigamiye ku giti cyabo 1,796 2,957 4,368 4,769
Abizigamiye banyuze mu Ibimina 394 23,795 24,240 24,267
Umubare w’Ibigo by’imari byizigamiye 8 9 9 9
Agaciro k’umugabane 112.07 124.11 137.40 144.27
Inyungu k’umwaka 9.77 % 10.72% 10.71% 10.81%

Uburyo uwizigamiye asubizwa amafranga igihe ayakeneye: Uwifuza kugurisha imigabane yuzuza inyandiko ibisaba, akayohereza kuri email y’ikigega. Amafranga yasabwe n’inyungu zayo anyuzwa kuri konti muri banki y’uwizigamiye, akayabona bitarenze iminsi 4 y’akazi.

Ku ibindi bisobanuro, abifuza kwizigamira basura Ikigega Iterambere Fund aho gikorera cyangwa bagahamagara kuri telephone zikurikira:

RNIT ITERAMBERE FUND

Cogebanque HQ, Etage ya 6

Tel: 0787 900 207 or 0737 900 207

Email: iterambere.fund@rnit.rw

Website: www.rnit.rw

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




One thought on “RNIT Iterambere Fund:Uburyo buboneye bw’ishoramari ku bantu bose, cyane cyane abafite amikoro aciriritse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *