Rihanna ku rutonde rw’abahanzi bakize ku Isi na £468 million

Umuririmbyikazi Robyn Rihanna Fenty wamamaye ku izina rya Rihanna nyuma yo kuyobora urutonde rw’abahanzikazi bakize kurusha abandi ku isi,yasohotse ku rutonde rw’abahanzi bakize ku Isi afite £468 million.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 31 y’amavuko wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Diamond”yabariwe agera kuri £468 million yakomoye mu bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye nyuma yo kwamamara mu muziki.

Rihanna taliki ya 23 Gicurasi 2019.yamuritse ku mugaragaro ibikorwa bya Kampanyi ye yise Fenty.

Yavuze ko yahisemo kwita Kompanyi ye “Fenty” kugira ngo izina Rihanna ridakomeza kwiganza cyane kurusha andi mu bikorwa bye byose.

Muri Gicurasi 2019 yabaye umukobwa ufite uruhu rwirabura wa mbere ukoranye na sosiyete y’abafaransa ya LVMH. Yamufashije kumurika ibikorwa bishya bya kompanyi ye y’imideli yiyitiriye ya Fenty yamwijirije agera ku madorali miliyoni 570 mu mwaka ushize.

Iyi kompanyi ye yise Fenty yayimuritse muri Nzeri 2019. Mu cyumweru kimwe gusa yamwinjirije agera ku madorali miliyoni 100 inamwongerera igikundiro akurikirwa na miliyoni 71 ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram.

Forbes Magazine ivuga ko ukurikije uko kompanyi ya Fenty ihagaze ku isoko bishoboka ko muri 2025 izinjiza agera ku madorali miliyari 200.

Abandi bahanzikazi baje kuri uru rutonde

Name 2020 wealth
1= Lord Lloyd-Webber £800m
1= Sir Paul McCartney £800m
3 Rihanna £468m
4 Sir Elton John £360m
5 Sir Mick Jagger £285m
6= Olivia and Dhani Harrison £270m
6= Keith Richards £270m
8 Sir Ringo Starr £260m
9 Michael Flatley £206m
10= Ed Sheeran £200m
10= Sir Rod Stewart £200m
10= Sting £200m

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *