RIB itangaje ko yamaze gushyikirizwa umuhanzi Kizito Mihigo ukekwaho ibyaha birimo na ruswa

RIB yatangaje ko kuri uyu wakane tariki ya 13 Gashyantare ari bwo umuhanzi Kizito Mihigo ukekwaho ibyaha birimo kwambuka umupaka  mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’icyaha cya ruswa yashyikirijwe urwo rwego.

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2020 nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza rwashyize hanze iri tangazo. Tariki ya 12 Gashyantare 2020 nibwo humvikanye amakuru avugako umuhanzi Kizito Mihigo yaba yabonywe n’abaturage mu rukerera mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amajyepfo hafi n’igihugu cy’u Burundi kuri uwo munsi. Uyu muhanzi bivugwa umuturage akimara kumubona yahamagaye inzego z’umutekano akeka ko uyu muhanzi yari ajyiye gutoroka igihugu mu buryo butemewe. Uyu muturage avuga ko icyatumye bakeka ko Kizito ari kwambukiranya igihugu, ari uko yari yitwaje ibikapu biremereye nk’ufite urugendo rurerure.

Kizito ukekwaho n’icyaha cya ruswa, bivugwa ko akimara kubona ko abaturage bamubonye, yagerageje kubaha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda. Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza RIB, rubinyujije ku rukuta rwarwo rwa Titter, uyu munsi nibwo hatangajwe ko umuhanzi Kizito Mihigo yatawe muri yombi n’uru rwego. RIB ivuga ko Kizito Mihigo akekwaho kugerageje kurenga umupaka agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya leta.

Kizito si ubwa mbere ajyanywe murigereza akekwaho ibyaha bigamije kurwanya leta, kuko no mu mwaka wa 2015 Kizito Mihigo yahamwe n’icyaha cyo kugambanira ubuyobozi bw’u Rwanda. iki cyaha cyatumye Kizzito akatirwa n’amategeko igihano kingana n’imyaka 10 ari muri gereza.Tariki ya 15 Nzeri 2018 Kizito Mihigo, Victoire Ingabire bari mu bahawe imbabazi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame barafungurwa. Ubu Kizito akaba afitwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza RIB mu gihe dosiye ye itarashyikirizwa urwego rw’ubushyinjacyaha.

 

T.U Nsanze

Bana natwe tiugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *