Repubulika ya Tcheque:Abaturage bakoze ibirori byo kwishimira ko batsinze Corona Virus

Mu gihe Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima OMS muri iki cyumweru watangaje ko icyorezo cya Corona virus kitazacika vuba,Repubulika ya Tchèque ho abaturage bari mu birori byo kwishimira ko iki cyorezo bagitsinze.

Abantu babarirwa mu bihumbi bakoraniye ku meza ipima uburebure bwa metero 500 ku kiraro cyitwa Charles Bridge kiri ku murwa mukuru Prague baranywa maze bongera gufungura ibikorwa bari barahagaritse kubera iki cyorezo.

Abari batumiwe muri icyo kirori basabwaga gusangira n’abo begeranye kandi bakabikora badakurikije amabwiriza yo kwirinda kwanduzanya, aho ibyo bihugu by’ibituranyi byafashe nko kwikururira ibyago ndetse no guha inzira uburyo bwo kwanduzanya corona virus.

Iki gihugu gifite abaturage bangana a miliyoni icumi, abasaga ibihumbi 12 ni bo bamaze kwandura iyo ndwara, naho abarenga 350 bo ikaba yarabahitanye.

Amashusho yerekana abari muri ibyo birori abagaragaza bicaye hamwe, banywa inzoga banareba abandi bari gukora ibindi bikorwa by’imyidagaduro.

Ondrej Kobza, usanzwe afite inzu icuruza ibyo kurya (restaurant) akaba ari nawe wateguye ibyo birori, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP dukesha iyi nkuru ko babikoze u rwego rwo kwishimira ko babashije gutsinda icyorezo cya covid-19.

Yagize ati “Twashatse kwishimira ko corona virus twayiranduranye n’imizi yayo niko gutumira  abantu kugira ngo bongere baramukanye kandi berekane ko badatinya kuramukanya no kwegerana na bagenzi babo, ko batanatinya no gusangira ifunguro bari ku mezaimwe.”

Ahantu hose hari hateguriwe kubera iki gikorwa, hari huzuye abantu benshi.

Repubulika ya Tchèque iri mu bihugu bya mbere byihutiye gufata ingamba zo gukumira ikwirakwira rya corona virus harimo n’ingingo ya Guma mu rugo hakiri kare, ikaba yarashoboye kugabanya ubukana bw’icyo cyorezo kitaragira ingaruka kuri benshi.

Mu cyumweru gishize, leta yemereye abaturage kuba bakora amakoraniro arimo abantu bagera ku 1,000.

Inzu z’ubwogero, amazu y’imyidagaduro, inzu zisurwa (zoo, inzu ndangamurage,…) n’ahandi hateranira abantu benshi ubu hashobora gufungurwa maze hakakira abantu bose bashoboka.

ZIHIRAMBERE Pacifique – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *