RDC:Umwuka mubi muri Leta,Minisitiri w’intebe ashobora kwegura

Minisitiri w’intebe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Bwana Sylivestre ILUNGA yatangaje ko guverinoma ye ishobora kwegura. Intandaro akaba ari itabwa muri yombi rya Minisitiri w’ubutabera Celestin TUNGA. Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo abashinjacyaha b’urukiko rusesa imanza muri icyo gihugu bataye uyu Minisitiri w’ubutabera bamumarana amasaha bamuhata ibibazo gusa nyuma bakaza kumurekura agataha adakorewe dosiye.

Mu itangazo yashize ahagaragara, Minisitiri w’Intebe Bwana Sylivestre ILUNGA avuga ko ibi ari ibintu bikomeye byari bitari byigera bibaho muri iyo leta kandi ko bishobora guhungabanya guverinoma ndetse n’izindi nzego z’ubutegetsi.Bwana Sylivestre akaba asaba Perezida Antoine Chisekedi kubaha aba Minisitiri hakurikijwe icyo amategeko ateganya.

Sylivestre ILUNGA yagize ati “Nta numwe muri bo ugomba kujyanwa mu bucamanza kubera ibitekerezo bye yatangiye mu ruhame mu nama y’abaminisitiri.”

Aha Minisitiri Sylivestre aka yaratungaga agatoki intonganya zabaye kuwa Gatanu mu nama y’aba minisitiri nk’uko itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ribitangaza, hagati ya Perezida Chisekedi na Minisitiri Celestin TUNGA aho batumvikanaga ku mushinga wo kuvugurura ubucamanza.

ZIHIRAMBERE Pacifique

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *