RDC: Perezida Tshisekedi ahangayikishijwe n’ ubukungu bw’ igihugu cye

Perezida wa Congo-Kinshasa, Félix Tshisekedi akomeje guhangayikishwa n’ ubukungu bw’ igihugu cye avuga ko budahagaze neza mu mpande zitandukanye ndetse  akanashimangira ku ngaruka  z’ icyorezo coronavirus ku mibereho y’ abaturage.

Ni muri uru rwego , ku ya 18 Kamena 2020, Perezida Felix Tshisekedi yamuritse gahunda izatuma ubukungu bwongera kuzamurwa bikazatwara miliyardi 2,6 z’ amadorari y’ amanyamerika.

Nubwo Tshisekedi yizeza abaturage ko hakiri uburyo yazamura ubukungu bwa Congo-Kinshasa nk’ uko yari yabyiyemeje akimara gutorwa , ubukungu bw’ iki gihugu gifite ubutunzi karemano ntangere bwakomeje kuzahara, inzobere muri ibi zisanga bitazagenda neza ngo bitewe ni uko ikigega cya Leta kidacungwa uko byakagombye.

Iyi gahunda yo kongera kuzamura ubukungu izaba ishingiye ku ngingo eshatu z’ ingenzi harimo ibikorwa remezo, ubucuruzi bw’ amabuye y’ agaciro ndetse n’ inganda ziciriritse.

Aya madorari yose azaturuka muri Banki Nkuru y’ Isin no mu kigega FMI ariko izi nzego mpuzamahanga nazo zirasaba Leta ya Felix Tshisekedi kurushaho kugaragaza imikorere myiza no kwirinda kunyereza imitungo ya Leta nk’ uko byagiye bigaragaraga mu micungire y’ imari ya Leta.

Ineza Carine/Celebzmagazine.com

 

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *