Ras Banamungu asanga ivanguraruhu rishobora guhitana benshi kurusha COVID-19

Umuhanzi w’ umunyarwanda Ras Banamungu  utuye mu Burengerazuba bwa Australia mu Mujyi wa Kalgoorlie  asanga nubwo icyorezo cya COVID-19 gikomeje gushegesha amahanga nta kabuza ko ibihugu byiyita ko ari ibihangange bidafashe ingamba zihamye ivanguraruhu rishobora guhitana abantu benshi mu gihe gito  kurusha uko abantu babitekereza.

Mu kiganiro na Celebsmagazine.com kuwa 8 Kamena 2020,  Ras Banamungu yagize ati  « Ibi bihe turimo biratangaje pe!  nubwo binababaje,  ibaze nka covid 19 yigaruriye isi mu gihe gito  cyane ihitana abantu benshi ariko ikimbabaza ni uko ivanguraruhu rikomeje kuvugwa mu bihugu byitwa ko bikomeye rishobora guhitana benshi kurusha mu gihe hatabayeho gufata ingamba zihamye ».

Aha Ras Banamungu yagarutse ku  rupfu rw’ umunyamerika w’ imyaka 46, George Floyd wishwe azira uruhu rwe asanga rero ibi byaba imbarutso gusa mu gihe  hari  abantu benshi cyane bapfa muri ubwo buryo ariko ntibitangazwe cyangwa se ngo binamenyekane.

Ati : Ntabwo ari ibitekerezo byanjye bwite ahubwo ndabishimangira cyane ko ivanguraruhu (Racism ) cyangwa se n’ irindi vangura ryose ryica kurusha covid 19 kuko yica hose kandi bucece ».

Ras Banamungu nk’  inzobere mu byo bita mu ndimi z’ amahanga Developper  of Laughter Percussion tugenekereje mu Kinyarwanda ni  Umuhanga mu ruvange rw’ inshyengo n’umuziki ukinywe k’ uburyo buri wese agiramo uruhare nko gukoma amashyi cyangwa gucinya akadiho hifashijwe ibirenge ariko ugamije  kwishimisha no gushimisha abandi asanga Abenshi bicwa na mental health baterwa n’ ababavangura.

Umukorerabushake, Ras Banamungu nk’ umuntu wagize amahirwe yo kuba hafi no gufasha abaturage gakondo bo muri Australia bitwa les indigènes yemeza ko nubwo  abateza ivanguraruhu  n’ abarikorerwa batashyirwa mu gatebo kamwe ariko bose bakeneye kuvurwa maze ituze rikarangwa hose.

Aha yashingiye ahanini ku myitwarire y’ abavuga ko bayoboye isi kandi ari ba nyirabayazana bakomeje no kuyoreka aho abasaba kugana  ubuvuzi nyurabwenge bityo bakamenya ko ntawahisemo kuvuka uko ameze ahubwo ubworoherane bukayobora ikiremwamuntu.

Gaston Rwaka




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *